Abaturage bo mu karere ka Musanze bahangayikishijwe n’inzoga y’inkorano yitwa Magwingi aho uyisomyeho abyuka ava imyuna bakaba bifuza ko yacibwa burundu.
Abatuye mu Murenge wa
Cyuve w’Akarere ka Musanze bari mu gihirahiro cy’inzoga yitwa ‘Magwingi’
ibatera kuva imyuna nyuma y’uko bayinyweye kandi akaba ari imwe mu nzoga
zigezweho muri kariya gace.
Uretse no gutuma
abayisomyeho bava imyuna cyane, iyi nzoga niyo sooko y’urugomo rukomeje gufata
intera muri uyu murenge wa Cyuve aho abantu basigaye bakubitwa bakamburwa
utwabo.
Bamwe mu baturage bifuza
ko Magwingi yacibwa, yagize ati “Magwingi hano ikomeje guteza ibibazo hano
kandi aho yengerwa muri iyi santere harazwi ariko twibaza impamvu idacika,
umuntu iyo amaze kuyinywa arasakuza, akanduranya yagera mu rugo abana n’umugore
bagahunga.”
Umuyobozi w’Akarere ka
Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, yabwiye
Imvaho Nshya ducyesha iyi nkuru ko iki kibazo kigiye gushakirwa umuti mu maguru
mashya.
Yagize ati “Inzoga
z’inkorano muri iki gihe ni ikibazo natwe kuri ubu twahagurukiye, ubu turimo
gushakisha ahantu hose bivugwa ko zengwa n’iyo rero bise Magwingi ije yiyongera
ku zindi twagiye twumva tukazirwanya zikaba zarabaye amateka tugiye kuyirwanya
nayo kandi abaturage bamenye ko inzoga nka ziriya zangiza ubuzima; ntabwo twari
tuzi ko Magwingi iba Musanze.”
TANGA IGITECYEREZO