Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yakebuye abiganjemo urubyiruko bashidukira akazi basezeranwa mu mahanga abasaba kujya babanza gushishoza.
Minisitiri Utumatwishima
asubiza ubutumwa bw’umwe mu bakoresha urubuga rwa X wiyita Mwene Karangwa
wakanguriraga abantu gushaka akazi mu mahanga kuko mu Rwanda ‘bikomeje
kugorana,’ yasabye abizezwa akazi kugira amakenga bakabanza kugirana amasezerano
yanditse.
Yagize ati: “Karangwa
ntabwo uzwiho gucika intege. Ntubidukore. Hanyuma aba babizeza aka kazi, mujye
mukorana amasezerano yanditse y’ibyo babemerera. Ntihazagire ubihomberamo.
Amahirwe masa.”
Minisitiri atanze ubu
butumwa mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruherutse gutangaza ko
mu myaka itanu ishize, abantu 297 ari bo byamenyekanye ko bakuwe mu Rwanda
bakajya gucuruzwa mu bihugu bitandukanye by’amahanga, mu gihe abamaze kugarurwa
muri iyo myaka ari 85.
Ibi byatangajwe
n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, aho yabwiye Televiziyo y’Igihugu
ko kuva mu 2019 abagera kuri 297 bacurujwe ariko bakaba bagenda bagabanyuka
kuko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20 bari abantu 91, mu 2020/21 baba 61,
mu 2021/22 baba 41, mu gihe mu 2022/23 bongeye kuzamuka bagera kuri 58, na ho
mu 2023/24 bakaba 46.
Muri iyo mibare
urubyiruko ni rwo rwiganje ku kigero cya 90% by’umwihariko abari hagati
y’imyaka 18 na 30 ni 168, abari munsi y’imyaka 18 ni 102 na ho abafite kuva ku
mayaka 30 kuzamura ni 27. Ni mu gihe kandi abagore ari bo biganjemo ku kigero
cya 75% naho 25% bakaba ari abagabo.
Dr. Murangira yaragize
ati: “Harimo ubushishozi buke bwa bamwe kuko hari n’abashukishwa amashuri
no kujya gushaka abagabo b’abakire mu mahanga. Gusa hari n’ugenda abizi ko
agiye gukora akazi k’uburaya ariko ngo ko kiyubashye, kumbe azagakora hari undi
wishyurwa!”.
Yavuze ko abantu
badakwiye gushiturwa n’ibishashagirana byose ngo babyite zahabu kuko kumva ko
umuntu agiye kukurangira akazi keza atakuzi bikwiye kwibazwaho uburyo adafite
benewabo yagaha kuko nta gihugu kitabamo abashomeri.
Akomoza ku mayeri akoreshwa
yaragize ati: “Ikintu cya mbere babuza uwo bashuka ni ukumubwira ngo ‘uramenye
ibintu bya hano iyo ibivuze birapfa’, ugomba kubigendamo bucece. Icyo baba
bagamije ni uko bya bintu ubyibikamo ntihagire uwo ugisha inama ukaguma ufite
ibyo bagushyizemo”.
Ni mu gihe muri gahunda y’igihugu
Guverinoma iherutse kwemeza yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya
kabiri (NST2) izagenderwaho muri manda y’imyaka itanu ya Perezida Kagame,
hagaragaramo ko hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse
buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.
TANGA IGITECYEREZO