Nyuma yuko Ayoo Rash akoranye indirimbo na Nattyva bise Nakotika Yote, Nattyva yatangaje ko aba-producer bo mu Rwanda bamaze gutera imbere bafite ubuhanga bwinshi hasigaye guca umuco benshi babazwiho wo kutagira ubunyangamugayo.
Hashize igihe gito
umuhanzikazi Nattyva ashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Producer Ayoo
Rash bise “Nakotika yo te” bisobanuye ngo “Sinzagusiga” iri mu ndimi nyinshi
harimo Lingala, Icyongereza n’Ikinyarwanda.
Ni indirimbo aba
bakoranye bataziranye uretse kuba barahuriye ku mbuga nkoranyambaga gusa ubwo
uyu muhanzikazi yatangaga itangazo avuga ko yifuza umuntu bakorana hanyuma Ayoo
Rash akagaragaza ubushake.
Nattyva yavuze ko mu
kujya guhitamo Ayoo Rash, byatewe nuko yari amuzi kwa Bob Pro ndetse yanareba
bimwe mu bihangano yakoze agasanga ari byiza hanyuma yiyemeza gukorana nawe
muri ubwo buryo.
Mu kiganiro na
InyaRwanda.com, Nattyva yagize ati “Ntabeshye ntabwo narebye abantu bose
bansabye ko twakorana ahubwo nabonye Ayoo Rash nibuka ko muzi kwa Bob Pro, ndebye mbona afite imishinga myiza yakoze hanyuma niyemeza gukorana nawe muri
ubwo buryo.”
Avuga ku rwego yabonye
aba-Producer bo mu Rwanda bamaze kugeraho, Nattyva yavuze ko ari abahanga, aboneraho no kubagira inama yo kuba abanyakuri kuko hari abahanzi benshi
bakorera imiziki mu mahanga ariko ntibifashishije aba-producer bo mu Rwanda
kubera ko batabizeye.
Nattyva yagize ati “Aba-Producer
bo mu Rwanda ni abahanga ahubwo ikintu gisigaye ni ukwita ku kantu gato ka ‘Copyright’
no kwandikisha ibihangano muri RDB kugira ngo hatazagira abantu barenze umwe
yagurishaho ibihangano bye. Urwego rwo gukora umuziki kuri ba Producer bo mu
Rwanda ni rwiza pe.”
Yongeye gukomoza ku
mashusho ye yo mu gihe cyo kwamamaza umukuru w’Igihugu mu mezi make atambutse,
avuga ko yari ashyigikiwe n’umuryango we ndetse umugabo we ariwe wamusize
amarangi y’umuryango FPR Inkotanyi.
Yagize ati “Umugabo wanjye
aranshyigikira cyane. Iyo mubwiye icyo nifuza gukora, aranyumva kandi akangira
inama ndetse n’uburyo nakigeraho. Namugejejeho igitekerezo muri kiriya gihe
hanyuma nawe arambwira ati nta kibazo niba utazicuza ndetse ni nawe wamfashije
kwisiga amarangi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi.”
Nattyva wifuza gukorera
ibitaramo mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko akunda
cyane ijwi ry’umuhanzi Nel Ngabo ariko byagera kuri Kitoko Bibarwa bikaba
akarusho, akaba ariyo mpamvu yifuza gukorana n’uyu muhanzi.
TANGA IGITECYEREZO