Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki Cyumweru abantu babiri bakize icyorezo giterwa na virusi ya Marburg, bituma umubare w’abamaze gukira bose ugera kuri 20.
MINISANTE kandi yatangaje
ko abantu 669 ari bo bamaze gukingirwa iki cyorezo, barimo 49 bahawe urukingo kuri uyu munsi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr
Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko mu minsi irindwi ishize hagaragaye abarwayi
bari bafite Marburg bakize kurusha abahitanwe na yo, ashimangira ko bitanga
icyizere cyo guhashya iyi virusi ariko bidakwiye gutuma abantu birara.
Yabigarutseho kuri iki
Cyumweru, tariki ya 13 Ukwakira 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru
kigaruka ku ishusho rusange y’uburyo Icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr
Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko mu minsi irindwi ishize hagaragaye impinduka mu
kwita ku banduye Marburg.
Yagize ati: “Ikindi
twabonye muri iki cyumweru ni uko abakize bakomeje kwiyongera, [...] Na byo
biratanga icyizere y’uko ubuvuzi buri gutanga umusaruro kandi no kuba turi
kubona abantu barwaye bagahita bavurwa, na byo byerekana ko gupima kare ari
ingenzi kandi upima kuko wabimenye.’’
Minisitiri Dr Nsanzimana
yavuze ko mu minsi itatu hafashwe ibipimo basanga nta muntu ugaragaraho
uburwayi, avuga ko nubwo ari ‘ikintu cyiza ariko ntabwo byatuma twirara.’
Ati: "Tuzi uko
yandura, tuzi abo dukurikirana. Vuba bidatinze tuzaba twayitsinze.''
Mu ngamba zafashwe mu
guhangana na Marburg harimo no gukingira abari ku ruhembe rwo kuyihashya, aho muri
dose z’inkingo 700 u Rwanda rwahawe ku ikubitiro izirenga 600 zamaze gutangwa
ndetse rwashyikirijwe izindi 1000.
Ibimenyetso by’uwanduye Marburg birimo kubabara umutwe, gucika intege, kugira umuriro ukabije, kubabara imikaya, kubabara mu nda, kuruka ariko by’umwihariko impiswi n’ibirutsi bishobora kwivanga n’amaraso.
TANGA IGITECYEREZO