RFL
Kigali

Ibintu 10 utari uziko bikorwa hifashishijwe Peteroli

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/07/2024 12:07
0


Iyo bavuze peteroli, abenshi bumva lisansi na mazutu byifashishwa na moteri z’ibinyabiziga cyangwa Kerosene yifashishwa mu ndege. Nyamara hari ibiribwa, imiti n'ibindi bintu bikorwa muri peteroli abantu badakunze kumenya.



Ikorwa ry’ibikoresho bya ‘plastic’ naryo rikenera cyane ibiyikomokaho, kubaka imihanda nabwo hakifashishwa Bitumen iyikomokaho. Hasobanurwa ko nibura hari ibintu nkenerwa buri munsi birenga 6,000 bikorwa hifashishijwe ibikomoka kuri Peteroli.

Iyi nkuru iragaruka ku bintu 10 ushobora kuba utari uzi ko Peteroli yifashishwa mu kubikora, birimo ibiribwa, ibinini, ndetse n’imiti:

1. Ibinini

Ubwoko bwinshi bw’ibinini bukorwa hifashishijwe ‘Synthetic’ ituruka mu bikomoka kuri Peteroli, ikagira uruhare mu gutuma umuntu akimira byoroshye, kandi kikaba cyamara igihe kinini kitangiritse.

2. Chocolat

Impamvu Chocolat ziba zikomeye (solid) nubwo wazibika ahantu hashyushye, ni uko mu ikorwa ryazo hifashishwa ‘food-grade paraffin wax’ ikomoka kuri Peteroli. Iyo uyiriye ibyo binyabutabire bisigara mu mubiri, ariko inyigo zitandukanye zerekanye ko nta ngaruka bishobora guteza ku buzima.

3. Umuti w’amenyo

Mu ikorwa ry’umuti w’amenyo (toothpaste), hifashishwa ibikomoka kuri Peteroli birimo ‘Polyethylene Glycol’. Icyo kinyabutabire ni cyo gituma umuti w’amenyo ugaragara kuriya tuwubona ndetse ukabasha kwica udukoko (bacteria).

Inganda zikora umuti w’amenyo usanga akenshi zifashisha ibinyabutabire bya ‘Poloxamer 407’ bituma uwo muti ubasha kuyonga iyo ugeze mu mazi, ndetse n’ibya ‘Sodium Saccharin’ bituma wumva uwo muti ujya kumera nk’uryohereye.

4. Umubavu (Parfum)

Imibavu abantu benshi bitera kubera impumuro yayo bumva ari nziza, nayo ikorwa hifashishijwe ibinyabutabire bya ‘Galaxolide’ bikomoka kuri Peteroli.

5. Vanilla ice cream

Mu ikorwa rya ‘Vanilla ice cream’, hifashishwa ibinyabutabire birimo ‘Benzaldehyde’ na ‘Vanillin’ bikomoka kuri Peteroli. Ibi bigira uruhare rukomeye mu buryohe igira.

6. Amavuta yo kwisiga

Iyo urebye ku icupa ririmo amavuta yo kwisiga, hari iryo uzabona ryanditseho ‘Petroleum Jelly’. Ibyo biba bivuze ko mu ikorwa ryayo hifashishwa ibinyabutabire nka ‘Petrolatum’ bikomoka kuri Peteroli.

7. Imiti ivura impatwe

Imiti ya ‘Laxatives’ ivura impatwe (Constipation) ikorwa bigizwemo uruhare n’ibinyabutabire bya ‘Polyethylene Glycol’ bikomoka kuri Peteroli.

Polyethylene glycol itosa mu mara, ikanoroshya imyanda isohoka mu mubiri, bigatuma woroherwa iyo ugeze mu bwiherero.

8. Umuti wifashishwa mu kogosha

Ibinyabutabire nka ‘Isopentane’ bikomoka kuri Peteroli ni byo byifashishwa mu ikorwa ry’umuti basiga aho bagiye kogosha kugira ngo umusatsi, ubwoya cyangwa ubwanwa buveho byoroshye. Ni umuti uzwi nka ‘Shaving Cream.’ Uyu muti unakorwa bigizwemo uruhare n’ibinyabutabire bya ‘Polyethylene Glycol’.

9. Imiti izana impumuro nziza mu nzu

Mu nzu zimwe na zimwe, hari abakoresha imiti iba mu ducupa bacomeka ku mashanyarazi, maze ikazana impumuro nziza mu nzu. Iyo nayo ikorwa hifashishijwe ibinyabutabire bikomoka kuri Peteroli.

10. Irangi

Irangi rikoreshwa umunsi ku munsi cyane cyane mu bwubatsi, naryo rishyirwamo ibinyabutabire bya ‘Plastic Polymers’ bikomoka kuri Peteroli, kugira ngo ribashe guhangana n’amazi kandi rizarambe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND