RFL
Kigali

Shannen Doherty wifuje gushyingurwa mu buryo bwihariye yitabye Imana

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/07/2024 13:04
0


Shannen Doherty, umunyamerika wari icyamamare muri Sinema wamenyekanye muri filime zirimo iyakunzwe cyane ‘Beverly Hills,’ yitabye Imana nyuma y’uko asanzwemo kanseri y’ibere mu 2015.



Uyu mukinnyi wa filime yari yaribasiwe n’uburwayi bwinshi burimo n’ikibyimba ku bwonko bamubazemo mu mwaka ushize, ariko nyuma agahishura ko ubu burwayi bwari bwaramaze no gusakara mu magufa y’umubiri we.

Mu 2020, ni bwo uyu mugore yatangaje ko kanseri y’ibere yari yaravuwe mu 2015 yagarutse kandi ikagarukana ubukana bwikubye inshuro enye.

Ashimangira iby'urupfu rwe, umuvugizi wa Doherty yagize ati: "N'ishavu ryinshi mu mutima wanjye, nemeje ko umukinnyi wa filime Shannen Doherty yitabye Imana. Yatsinzwe urugamba yari ahanganyemo na Kanseri nyuma y'imyaka myinshi arwana n'ubu burwayi."

Amezi macye mbere y'uko yitaba Imana, Doherty yasabye ko ivu rye ryazavangwa n'iry'imbwa ye ndetse n'irya Papa we, avuga ko atifuza gushyingurwa nk'abandi.

Yakinnye nka Brenda muri filime yitwa '90210,' 'Bevery Hills,' 'Little House On The Prairie' yagaragayemo ku myaka 11 y'amavuko, n'izindi nyinshi kuko uyu mwuga yari awumazemo igihe kirekire.

Doherty yavukiye i Memphis muri Tennesse mu 1971. Yatangiye gukina filime akiri muto cyane, yimukira i Los Angeles n'umuryango we afite imyaka 7 gusa.

Asize umugabo we, Kurt Iswarienko bashakanye mu 2011 nyuma yo gutandukana n'abandi babiri. 


Mbere y'uko yitaba Imana yasabye ko ivu ry'umubiri we ryazavangwa n'iry'imbwa ye ndetse n'irya Se






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND