Buri wese agira umunsi udasanzwe w’urwibutso mu buzima bwe! Uw’umuhanzi Yvan Muziki ni umunsi, Perezida Paul Kagame yamugaruriyeho icyizere cy’ubuzima, ubwo yoherezaga indege ya Gisirikare igatabara abantu bane barimo umubyeyi we (Nyina) nyuma y’impanuka ikomeye bakoreye mu Burundi.
Iyo mpanuka yabaye tariki 24 Mata 2010; yabaye itariki
y’urwibutso rudasaza mu buzima bwa Yvan Muzik, kuko ayigereranya no kongera
kuvuka bwa kabiri.
Icyo gihe, Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere (Rwanda Air
Force) zifashishije indege ya Gisirikare, maze zirokora abantu bane barimo n’umubyeyi
wa Yvan Muziki, nyuma y’uko barokotse impanuka ikomeye y’imodoka y’ikigo ‘Belvedere
Lines’ yabereye mu gihugu cy’u Burundi.
Abari bakomeretse bakuwe mu Burundi, indege ibageza mu
Rwanda, bajyanwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bahabwa ubuvuzi, barakira
basubira mu buzima busanzwe.
Icyo gihe, uwari Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF),
Jill Rutaremara yabwiye The New Times ko ‘abarokotse impanuka bari bakomeretse
mu buryo bukomeye ubwo bahabwaga ubutabazi’.
Iyi mpanuka yatewe n’imodoka ya kompanyi ya Belvdere Lines
(ikorera/yakoreraga mu Rwanda) yagonganye n’imodoka ya kompanyi ya Bugarama,
isanzwe ikorera mu mihanda inyuranye yo muri Bujumbura.
Ribara uwariraye!
Mu bihangano binyuranye Yvan Muziki amaze iminsi ashyira
hanze, yumvikanishamo gukunda Inkotanyi ndetse agashishikariza buri wese
gushyigikira Perezida Paul Kagame.
Nko Muri Kamena 2023, yasohoye indirimbo yise ‘Ihora Ihagaze’,
ndetse aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Intsinzi’ yasubiyemo ya Mariya
Yohana, yakoranye n’abarimo The Ben na Marina mu rwego rwo gushishikariza buri
wese kuzatora Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki 15
Nyakanga 2024.
Muri iki gihe ari no kwitegura gushyira hanze Album yise ‘Inganzo
y’intsinzi’ iriho indirimbo zigaruka cyane ku Nkotanyi mu rwego rwo kubashimira
ko batabaye umubyeyi we.
Iyo avuga Inkotanyi azisobanura ‘nk’ababyeyi bacu,
abavandimwe bacu, bakuru bacu, barumuna bacu mbese ni umuryango wacu’.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Urugo ruhire' yasubiyemo ya Massamba Intore,
yavuze ko agendana ishimwe ku mutima kubera ko 'njye banzuriye Mana yarapfuye,
ubu ndacyitwa umwana w'umuntu ubuse urumva ntabakunda (Inkotanyi).'
Yvan yavuze ko umubyeyi we yakoze impanuka avuye i Kigali
gushyingura Musaza we. Ubwo bari bageze i Bugarama ari kumwe n'abandi bari
bavanye i Kigali nibwo bakoze impanuka.
Ni impanuka yarokotsemo abantu bane mu bantu 28 bari barimo,
ariko ku bw'amahirwe mu barokotse 'harimo na Mama wanjye'.
Bari bakomeretse mu buryo bukomeye, ku buryo buri wese yatekerezaga
ko n'ubwo barokotse ariko bashobora kutabaho, ni nako byari bimeze mu
byiyumviro bya Yvan Muziki.
Iyi mpanuka yabaye mu gihe Yvan Muziki yari mu myiteguro
y'igitaramo cye. Akimenya iyi nkuru yihutiye kugera aho impanuka yabereye, ariko
abashinzwe umutekano banze ko agera aho impanuka yabereye, kubera ko barimo
bakora ibikorwa by'ubutabazi.
'Bus' yari yatongotse mu misozi, ku buryo bamwe mu barokotse
baviriranaga cyane. Kuri Yvan Muziki kuba Nyina yarabashije kurokoka 'ni
ah'Imana'.
Yavuze ko abatabazi bagerageje kuvana mu manga abari
barokotse babasha kubageza ku bitaro aho bari kwitabwaho. Uyu musore avuga ko
abo mu muryango we aribo bagombaga kumwitaho, ariko avuga ko ashingiye ku kuntu
yabonaga umubyeyi we byatumye atakaza icyizere cy'ubuzima.
Ati "Ni wo munsi nanze ubuzima. Buriya abantu muzakundane,
mukunde ababyeyi banyu abakibafite, ntabatafite muzajye mubasabira, kuko
ntakiruta umubyeyi kuri iyi si y'Imana. Narebye uko yari ameze, numva ko nta
mpamvu yo kubaho."
Yavuze ko icyuma cyari cyahuranyije kinjirira mu itako kugeza
mu ijosi. Yvan Muziki avuga ko uko bateruraga umubyeyi we ariko nako yasukaga
amarira ku buryo 'numvaga ko atazabaho'.
Ibitaro byari
byananiwe!
Uyu musore avuga ko buri bitaro byose byavugaga ko
bidashoboye kuvura umubyeyi we bashingiye ku kuntu yari ameze.
Yavuze ko akunda Perezida Kagame kubera ko yamuhesheje
agaciro ku buryo 'n'aho twabaga byahise bihinduka mu bijyanye n'uko
badufataga'.
Akomeza avuga ko yari asanzwe akunda Kagame ariko nyuma yo
kumutabarira umubyeyi we 'yahise aba Papa'.
Yavuze ko mu gihe bari babuze uko umubyeyi we yitabwaho mu
gihe cy'amasha 10 yari ishize bategereje, bakiriye telefoni yavuye muri
Ambassade bamenyeshwa kwitegura kugirango bajye kuvurirwa mu Rwanda.
Ati "Twakiriye telefoni, batubwira kwitegura, kuko bagiye
kohereza indege iza kubatwara umunyarwanda wese warokotse, nta n'ubwo yari Mama
gusa n'abandi banyarwanda batatu bari barokotse. Ni nkaho Yezu ariwe waje
aravuga ati ikiri bukorwe kiraba. Noneho wowe vuga ngo ni iyihe ndege, ni
indege ya Gisirikare. Ndabakunda cyane Inkotanyi n'amaraso yanjye yose,
nzabaririmba..."
Yvan Muziki yavuze ko muri icyo gihe batangiye gutegura
umubyeyi we, bamuhanagura ibikomere kugirango abashe kujya mu ndege. Uyu muhanzi
avuga ko ariwe wajyanye n'umubyeyi we muri Ambulance ibageza ku kibuga cy'indege,
asanganirwa n'inkotanyi.
Ati "Twagize ngo ni indege isanzwe ije kubafata. Ndebe
mbona abasore baramanutse bambaye imyambaro y'akazi, basa neza, baza mu ndege
ya Gisirikare, urumva iryo shema, guhagurutsa ingabo zikajya gutabara mu kindi
gihugu, kugirango umunyarwanda atabura ubushobozi bwo kubaho."
Yvan yavuze ko mu baziye muri iyo ndege harimo na Mubyara we
wamuhaye icyizere cy'uko umubyeyi we akira. Avuga ko kuva icyo gihe na n'uyu
munsi agendana ishimwe ku mutima, kubera ko Inkotanyi zarokoye umubyeyi we.
Ati "Gukunda Inkotanyi rero bifite imvano. Ni nayo
mpamvu bizumvikana kuri Album yanjye."
Yvan Muziki yatangaje ko Inkotanyi zamusubije agaciro ku
buzima, nyuma y’uko barokoye umubyeyi we mu mpanuka mu Burundi
Yvan yavuze ko gukora indirimbo zishima Perezida Kagame
byaturutse ku rwibutso rudasaza, ubwo umubyeyi we bamutabaraga n’abandi bari
barokotse
Yvan Muziki aherutse kuririmba mu birori byo kwizihiza
Kwibohora ku nshuro ya 30, byabereye muri Sitade Amahoro, ku wa 4 Nyakanga 2024
Iyi mpanuka yabaye ku wa 14 Mata 2010, ibera mu Bugarama mu Burundi, aho harokotse abantu bane gusa
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUHANZI YVAN MUZIKI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IHORA IHAGAZE’ YA YVAN MUZIKI YATUYE PEREZIDA KAGAME
">
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INTSINZI'
TANGA IGITECYEREZO