RFL
Kigali

RGB yavuze ku igenzura riri gukorwa ku iyubahirizwa ry'amategeko agenga Amadini n'Amatorero

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/08/2024 18:06
0


Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rwashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru ku gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga Imiryango Ishingiye ku Myemerere mu Rwanda.



Itangazo rya RGB ryo kuri uyu wa Kane tarik 01 Kanama 2024, rivuga ko hari kugenzurwa iyubahirizwa ry'amategeko n'amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere. Ni gahunda iri gukorwa na RGB ku bufatanye n'izindi nzego za Leta.

Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura, harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by'iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy'imikoranire n'Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y'urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n'amategeko agenga imiturire y'aho ruherereye;

No kureba niba abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by'iyobokamana (Theology) ku rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw'umuryango rufite izindi rukuriye. RGB iti "Muri iri genzura, aho bigaragara ko hari insengero n'imisigiti bitubahiriza ibiteganywa n'itegeko ndetse n'amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere, birahagarikwa".

Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere ruvuga ko inzego bireba zizakomeza gufatanya n'abayobozi b'amadini n'amatorero mu kubaka iterambere rirambye hubahirizwa ibiteganywa n'amategeko n'amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere ndetse no kugira imikorere n'inyubako byujuje ibisabwa n'amategeko.


Itangazo rya RGB ku gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga Imiryango Ishingiye ku Myemerere mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND