RFL
Kigali

Perezida Kagame yashimiye Abakuru b'Ibihugu bakomeje kumwifuriza ishya n'ihirwe

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/07/2024 10:41
1


Abakuru b’igihugu bya Afurika no ku yindi migabane, bakomeje kugaragaza ko bashimishijwe no kuba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora igihugu, bamwizeza ubufatanye mu iterambere ry’impande zose.



Ku ya 22 Nyakanga 2024, ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye tariki 15 Nyakanga 2024 ku buryo bwa burundu, aho Paul Kagame watanzwe nk’umukandida n’Umuryango FPR Inkotanyi ari we watorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Aya majwi ya burundu, agaragaza ko Perezida Kagame yatsinze abo bari bahatanye ku majwi 99.18%, bivuze ko yatowe n’Abanyarwanda 8 822 794. Dr. Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ni we waje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.50%, mu gihe Mpayimana Philippe yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 0.32%.

Perezida Kagame yashimiye Abakuru b'Ibihugu birimo u Buhinde, Hungary, Mauritania, Nicaragua, u Burusiya, Singapore ndetse na Perezida wa FIFA, bamwifurije ishya n'ihirwe mu nshingano zo gukomeza kuyobora u Rwanda aherutse gutorerwa. 

Mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati: "Ndashimira byimazeyo Abakuru b'Ibihugu banyoherereje ubutumwa bw'ishimwe barimo uw'u Buhinde, Hungary,... Twizeye kwagura ubufatanye bufite intego zihuriweho."

Perezida Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye ibirori byo gutangiza Imikino Olempike, aho yahuriye n'abandi banyacyubahiro barimo abakuru b'ibihugu na za guverinoma, abayobozi b'imiryango mpuzamahanga, abahagarariye imikino itandukanye n'abandi bitabiriye inama yiga ku ruhare rw'imikino mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye. 

Ni inama yayobowe na Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron, ari kumwe n'umuyobozi w'Ikigega cy'u Bufaransa gishinzwe Iterambere, AFD, Rémy Rioux.

Amatora yabaye tariki 15 Nyakanga yaranzwe n’ituze no gukorwa mu mucyo nk’uko byemejwe n’indorerezi zitandukanye zirimo iza Afurika Yunze Ubumwe zifatanyije n’iza COMESA (AU-COMESA), iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), iz’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), iz’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye (EASF), ndetse n’iz’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Paul Kagame ni we wa mbere ugiye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryo mu 2015, ryakuye manda ya Perezida ku myaka irindwi, ikaba itanu.

Aba bakuru b’ibihugu bifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame baje bakurikira uwa Algeria, Isiraheli, Pologne, Togo, u Bushinwa, Perezida wa Kenya, Dr William Ruto; Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan; Perezida wa Mozambique Felipe Nyusi, Perezida wa Guiné Bissau, Umaro Sissoco Embaló, Umukuru w’Igihugu wa Madagascar, Andry Rajoelina n’abandi benshi.


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye Abakuru b'Ibihugu bakomeje kumwifuriza amahirwe masa mu nshingano nshya  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ni twa Byukusenge venust1 month ago
    Na twe urubyiruko rwomurenge wacyitabi twishimiye itsinzi ya perezida wacu nyakubahwa paul kagame twizezeko azatugeza kuribyishi imvugo niyonjyiro urubyiruko rwo murege wakitabi turamukunda cyanee!!!





Inyarwanda BACKGROUND