Abakuru b’igihugu bya Afurika no ku yindi migabane, bakomeje kugaragaza ko bashimishijwe no kuba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora igihugu, bamwizeza ubufatanye mu iterambere ry’impande zose.
Ku ya 22 Nyakanga 2024,
ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye tariki 15 Nyakanga
2024 ku buryo bwa burundu, aho Paul Kagame watanzwe nk’umukandida
n’Umuryango FPR Inkotanyi ari we watorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka
itanu iri imbere.
Aya majwi ya burundu, agaragaza
ko Perezida Kagame yatsinze abo bari bahatanye ku majwi 99.18%, bivuze ko yatowe
n’Abanyarwanda 8 822 794. Dr. Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party
of Rwanda ni we waje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.50%, mu gihe Mpayimana
Philippe yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 0.32%.
Perezida Kagame yashimiye
Abakuru b'Ibihugu birimo u Buhinde, Hungary, Mauritania, Nicaragua, u Burusiya,
Singapore ndetse na Perezida wa FIFA, bamwifurije ishya n'ihirwe mu nshingano
zo gukomeza kuyobora u Rwanda aherutse gutorerwa.
Mu butumwa yanyujije kuri
X yagize ati: "Ndashimira byimazeyo Abakuru b'Ibihugu banyoherereje ubutumwa bw'ishimwe barimo uw'u Buhinde, Hungary,... Twizeye kwagura ubufatanye bufite intego zihuriweho."
Perezida Kagame ari
mu Bufaransa aho yitabiriye ibirori byo gutangiza Imikino Olempike, aho yahuriye n'abandi banyacyubahiro barimo abakuru b'ibihugu na za
guverinoma, abayobozi b'imiryango mpuzamahanga, abahagarariye imikino
itandukanye n'abandi bitabiriye inama yiga ku ruhare rw'imikino mu kugera ku
ntego z'iterambere rirambye.
Ni inama yayobowe na
Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron, ari kumwe n'umuyobozi w'Ikigega cy'u
Bufaransa gishinzwe Iterambere, AFD, Rémy Rioux.
Amatora yabaye tariki 15
Nyakanga yaranzwe n’ituze no gukorwa mu mucyo nk’uko byemejwe n’indorerezi
zitandukanye zirimo iza Afurika Yunze Ubumwe zifatanyije n’iza COMESA
(AU-COMESA), iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), iz’Umuryango
w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), iz’Ingabo za Afurika
y’Iburasirazuba zihora ziteguye (EASF), ndetse n’iz’Umuryango w’Ibihugu
bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Paul Kagame ni we wa mbere
ugiye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko
Nshinga ryo mu 2015, ryakuye manda ya Perezida ku myaka irindwi, ikaba itanu.
Aba bakuru b’ibihugu
bifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame baje bakurikira uwa Algeria, Isiraheli, Pologne, Togo, u Bushinwa, Perezida wa Kenya, Dr
William Ruto; Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan; Perezida wa Mozambique
Felipe Nyusi, Perezida wa Guiné Bissau, Umaro Sissoco Embaló, Umukuru w’Igihugu
wa Madagascar, Andry Rajoelina n’abandi benshi.
TANGA IGITECYEREZO