RFL
Kigali

Cardi B yatse gatanya umugabo we ku nshuro ya Kabiri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/08/2024 18:08
0


Umuraperikazi w’icyamamare, Cardi B, nyuma yaho yigeze kwaka gatanya umugabo we Offset mu 2020 bakayisubika, ubu yongeye kuyimwaka.



Belcalis Almanzar umuraperikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo uzwi cyane nka Cardi B mu muziki, yongeye kuba inkuru ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru by’imyidagaduro nyuma yaho yatse gatanya umugabo we Offset wamamaye mu itsinda rya Migos.

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye birimo TMZ na PageSix byabitangaje, kuwa Gatatu w’iki Cyumweru ni bwo yagejeje ubusabe bwa gatanya n’umugabo we aho yavuze ko mu byo atakibasha kwihanganira harimo kuba amuca inyuma bihoraho.

Uyu muraperikazi yatse gatanya umugabo ku nshuro ya Kabiri 

Cardi B kandi yasabye ko ari we wahabwa uburenganzira busesuye ku bana babiri babyaranye (Primary custody). Iyi ibaye inshuro ya kabiri Cardi B yatse gatanya dore ko mu 2020 yayatse nyuma bakiyunga bagakomezanya.

Ibi bimenyekanye mu gihe Cardi B yaraherutse gusezera ku mbuga nkoranyambaga aho byavuzwe ko abitewe n’ibibazo by’urushako nyuma yaho hari hakomeje kwerekanywa amafoto y’inkumi bivugwa ko iryamana n’umugabo we Offset.

Cardi B na Offset bari bamaranye imyaka 7 bamaze kubyarana abana 2

Uyu muraperikazi mu 2023 mu minsi mikuru isoza umwaka yari yatamaje umugabo we mu mashusho yashyize hanze avuga ko amuca inyuma kandi ko batakibana mu nzu imwe. Aba bombi barushinze mu 2017 ndetse bamaze kubyarana abana 2.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND