RFL
Kigali

Antoinette Rehema yahishuye uko mu bihe bisharira yanyuzemo muri Covid-19 hashibutsemo "Beautiful Gate"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/08/2024 20:50
0


Umuramyi Antoinette Rehema ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Kuboroga", "Ibinezaneza", "Impozamarira" na "Simaragido" yahishiye ko indirimbo ye nshya "Beautiful Gate" yashibutse mu bihe bisharira yanyuzemo muri Covid-19.



Uyu muramyi utuye muri Canada hamwe n'umuryango we, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo ye nshya yanditswe mu gihe cya Covid 19 aho yasabaga Imana kumunagira inshundura nyuma y'uko yabonaga isoko yari yiringiye yasaga n'iyakamye. Avuga ko yari yizereye mu ijambo ry'Imana riboneka muri Luka 5:4-5 Luka 5:5

Simoni aramusubiza ati “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.”nk'uko Yesu yabereye igisubizo intumwa ze zigafata amafi menshi, uko niko uyu muramyi yiringiye Kristo ntiyamutenguha amubera igisubizo abona indi soko idudubiza amazi menshi, yongera kubona amafaranga."

Muri iyi ndirimbo, uyu muramyi yifashishije ibiseke bipfundikiye mu mashusho aho yashakaga gutanga ubutumwa bugira buti: "Ndashaka kwinjira mu nzu y'Imana mfite amashimwe mu biganza byanjye no mu mutima wanjye nkinjirana indirimbo z'ibyishimo mu nzu y'Imana." Ni indirimbo yishimiwe cyane urebye ku bitekerezo bimaze kuyitangwaho.

Antoinette Rehema ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Mu bikorwa yakoze harimo igitaramo yakoreye muri Uganda kuwa 21/10/2023 aho yari yatumiye Gaby Kamanzi na Pastor Wilson Bugembe. Kwinjira byari byihagazeho kuko byari amashiringi 20.000 muri VIP n’amashiringi 10.000 mu myanya isanzwe.


Antoinete Rehema yagarutse ku bihe bisharira yanyuzemo muri Covid-19


Antoinette Rehema ari mu bahanzi bakoze cyane mu mwaka wa 2024


REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "BEAUTIFUL GATES" YA ANTOINETTE REHEMA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND