Kigali

Munyakazi Sadate yasobanuye icyo bivuze kuba yarakoze mu biganza bya Perezida Kagame, anaha isomo urubyiruko

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/07/2024 10:11
0


Uyu mugabo wamenyekanye cyane ubwo yayoboraga ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko kuba we n'umugore we birwanyeho ari abana b'impfubyi batagira epfo na ruguru barakoze mu biganza bya Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame ari ikimenyetso ntashidikanywaho ko Abanyarwanda bafite ababyeyi babareye, bashyira mu gaciro.



Ibi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu abinyujije ku rubuga rwe rwa X rukurikirwa n'abarenga ibihumbi 172.

Ati" Igihe njyewe n'umugore wanjye twakoraga mu biganza bya Rudasumbwa na Mpinganzima w'u Rwanda.

Ab'ikirenga, inshuti z'abanyarwanda, Nyakubahwa Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame, ibiganza mwaduhaye imbere y'Isi yose mu gitaramo cyateraniyemo abakuru b'i Rwanda, mukagihereza twebwe utwana tw'imfubyi twirwanyeho tutagiraga epfo na ruguru uretse icyizere twababonagamo, ibi byabaye ikimenyetso ntashidikanywaho kuri rubanda rwose ko muri ababyeyi babereye u Rwanda n'abanyarwanda, bashyira mu gaciro kandi mukita kuri twese".

Munyakazi Sadate yakomeje avuga ko igihe bakoraga mu biganza bya Perezida Kagame na Madamu biyumvise mu biganza bigaba ibirimo Amahoro n'iterambere.

Ati" Igihe twageraga mu biganza byanyu, twiyumvise mu biganza bigaba ituze, bigaba amahoro, bigaba iterambere, bigaba amajana, ibiganza bikorera u Rwanda, murakabihorana kandi murakabiduhozaho.

Kera iwacu bajyaga bambwira ko Impeta isumba izindi ari ugushimirwa mu ruhame mu gitaramo, byabaye akarusho bibereye mu gitaramo natumiwemo nawe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

U Rwanda rurahirwa rwo rubafite nk'ababyeyi, abanyarwanda turahirwa kuko tubafite ngo twibere ku itetero".

Yahaye isomo urubyiruko, arubwira ko iyo ukunze igihugu nacyo kigukunda anasaba Abanyarwanda kwishimira ko bafite ubuyobozi butareberera abakomeye gusa ndetse anasaba Imana ko yamuha kuba inshuti yo kwizerwa y'umuryango wa Perezida Kagame.

Ati"Isomo: Rubyiruko nshuti zanjye mukunde Igihugu kuko iyo ukunze Igihugu nacyo kiragukunda, njyewe mbona rwose Igihugu cyarankunze.

Banyarwanda, Banyarwandakazi nimwishimire ko dufite ubuyobozi butareberera abakomeye gusa ko ahubwo natwe abaciye bugufi dufite buduha amahirwe angana n'ay'abandi.

Ikintu kimwe nsaba Imana ni uko yazamfasha nkazibera inshuti yo kwizerwa y'umuryango wa Paul Kagame, ibindi byose Imana yarabimpaye binyuze muri uwo muryango kandi ndanyuzwe pe, Imana izabimfashemo".

Munyakazi Sadate ari mu bakiriwe ndetse banashimirwa na Perezida Paul Kagame ku bw'uruhare bagize mu rugendo rwe rwo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, bibera muri Kigali Convention Center.


Munyakazi Sadate akora mu biganza bya Madamu Jeanette Kagame 


Munyakazi Sadate yavuze ko gukora mu biganza bya Perezida Kagame na Madamu ari ikimenyetso ko Abanyarwanda bafite ababyeyi babareye bashyira mu gaciro kandi bakita kuri bose


Umugore wa Munyakazi Sadate akora mu biganza bya Madamu Jeannette Kagame 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND