RFL
Kigali

Inkumi bakundaniye i Burayi yabaye imbarutso! Ibitaramenyekanye ku mvano y’izina ‘P-Fla’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/08/2024 17:11
0


Umuraperi Hakizimana Amani wamenye nka P-Fla yatangaje ko guhitamo gukoresha izina rya 'P-FLA (Power First Ladies After) byaturutse cyane ku mibanire ye n'umukunzi we bakanyujijeho ubwo yari akibarizwa mu bihugu by'i Burayi, aho yakurikiranaga amasomo ye n'ubundi buzima.



P-Fla ni izina riherekejwe n'ibikorwa bikomeye by'umuziki, ndetse ryubakiyeho indirimbo zatanze ibyishimo ku bihumbi by'abantu mu bihe bitandukanye. Binyuze muri iri zina, yabaye umwe mu bagize itsinda rya Tuff- Gangz washyizeho itafari mu ikomera ry'iri tsinda.

Ndetse, imyaka ibaye myinshi agihagaze bwuma. Aherutse gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi abo yataramiye bifuje ko yakongera kubataramira.

Uretse kuba warumvaga ko P-Fla ari impine y'amagambo “Power First Ladies After” ariko birashoboka ko utigeze umenye ko guhitamo ririya zina byaturutse ku kuntu yabonaga uburyo abakobwa bafatwa muri sosiyete bitandukanye n'uko abasore bafatwa.

Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, P-Fla yavuze birambuye ku mvano y'iri zina, ashimangira ko yarihisemo nk’izina rizatera imbere abasore bose bakabanza kwishakamo ubushobozi bw’umutima n’ubwenge mbere y’uko batera intambwe yo guha ikaze abakobwa mu buzima bwabo.

Ni izina avuga ko rikukije kuko arimaranye imyaka 22, kandi yatangiye kuryiyumvamo ubwo yari agicuditse n’abasore bari baturanye, bakundaga kugendana.

Ati "Iri zina ni irya kera kuva mu 2001- 2002. Nari nkiri muto cyane ariko n'ubu ndacyari umusore. Ni ibintu twaganiragaho. Ntabwo nari nziko bishobora kuvamo impine y'amagambo ukuntu, hanyuma hakavamo izina. Ni uko byatangiye."   

"Ariko ni ikiganiro twakundaga kugirana n'abandi basore twabanaga muri 'Apartments' cyangwa abo twari duturanye turi kumwe nk'inshuti [...] Wasangaga ushobora kwinjira muri 'Alimentation' hari nk'abakobwa babiri bari imbere yawe, noneho ugasanga hari 'Alimentation' ugasanga hari umusore uba uhagaze ku muryango ufungura, twahahurira n'abakobwa wajya kubona ukabona uwo musore arafunguye ahise avuga ngo umukobwa abe ariwe winjira mbere."

P-Fla yavuze ko we na bagenzi be bakunze guhura n'iki kibazo, ndetse bagiye batera intambwe yo kubaza uwo musore impamvu bo atabinjiza mbere kandi baba bagereye rimwe aho n'abo bakobwa.

Ni ibintu avuga ko yagiye abona muri 'restaurant' ndetse n'ahandi bashakiraga serivisi zinyuranye. Avuga ko muri iriya myaka yabo y'ubusore batumvaga neza impamvu yo kuba umukobwa yakwinjira mbere y'abo. Ati "Ugasanga muri Banki araje bahise bamwinjiza, we bakagushyira ku ruhande." aho niho ririya zina rero ryaturutse."

Yavuze ko uko yakomezaga kunyura muri biriya byose, byatumye akomeza gutekereza kuri ririya zina, ariko kandi binakomezwa n'imibanire yagiranye n'umukunzi we wa mbere.

Ati "Niwe natangiriye kurebaho ibyo bintu. Ndebe uburyo 'Power First Ladies After' ni ukuvuga ngo bifite ibisobanuro bibiri. Hari igisobanuro cy'imbaraga abakobwa bifitemo ubu ni nabwo bisobanutse neza, kuko ubu mu Rwanda abagore bahawe ijambo, kandi ni byiza rwose ndabyishimiye."

“Byatumye rero ndeba nsanga ari ngombwa ko mbanza kwiyubaka mu bitekerezo no mu mutima nkaba nkomeye kugirango mbe nabasha kumva umugore uwo ari we. Aho niho natangiriye kubitekereza cyane mu buryo bwagutse, no kuri uwo mukunzi wanjye wa mbere twabanaga."

Yavuze ko uriya mukunzi we wa mbere babanaga mu inzu imwe. Ati "Yavuye muri 'Apartments' araza turabana. Navuga ko uwo munsi ari bwo izina naryiyise."

Uyu muraperi avuga ko iri zina rye rigoye kuryumvisha abantu, ariko kandi yarihisemo mu rwego rwo kugira ngo yumvishe abasore ko bagomba kubanza kwiyubaka, mbere yo kumenya agaciro k'umugore.


P-Fla yatangaje ko imibanire ye n’umukunzi we wa mbere yagize babanaga mu Burayi, ariyo yabaye imvano yo kwitwa izina ‘P-Fla’ akoresha mu muziki


P-Fla yavuze ko kuva mu 2002 yagiye yiyumvamo impamvu zo kwishakamo imbaraga mbere y’uko agerageza kwinjiza mu buzima bw'umugore


P-Fla aherutse gutaramira mu Mujyi wa Dubai ku nshuro ye ya mbere

REBA KU MUNOTA WA 35' P-FLA AGARUKA KU MUKUNZI WE WABAYE IMVANO Y’IZINA RYE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND