Nyuma y'uko abantu babarirwa mu bihumbi biraye mu mirima yabo batabyemeranyijweho bakayicukura bashakamo Zahabu, abafite imirima mu kibaya gihuriweho n'Imirenge ya Muhoza na Gacaca mu Karere ka Musanze baratabaza ubuyobozi ku bw’ubucukuzi butemewe bw’aya mabuye y’agaciro buhakorerwa bukomeje gufata indi ntera.
Ubu bucukuzi ngo
bukorwa ku manywa y'ihangu ntacyo bikanga aho abo bantu bigabije imirima y'abaturage
n'ishyamba rya Leta usanga barimo bayicukura bashakisha zahabu.
Abafite imirima aha hacukurwa iyi Zahabu babwiye RBA dukesha iyi nkuru ko ubu bari mu gihombo kuko ntacyo bazasarura.
Ku rundi ruhande bamwe mu bacukura iyo zahabu mu buryo butemewe babwiye RBA ko aho hantu hahoze hacukurwa no mu myaka ishize kandi ko bafite isoko rishyushye bakora bagatahana amafaranga.
Imyaka mike ishize hagiye hashyirwaho ingamba zo gukumira abaturage kwishora muri ubwo bucukuzi butemewe ndetse ibyo birombe bigafungwa ariko bugacya basubiyemo, abaturiye ahakorerwa ibyo bikorwa bavuga ko bijyana n'urugomo rukorerwa abahagenda ndetse n'abacukuramo. Basaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, RMB, gutanga uburenganzira ku bahakorera ubucukuzi bwemewe n’amategeko.
Ku ruhande rwa RMB ivuga ko mu cyiciro cy'ibanze cy’ubushakashatsi bwakozwe muri ibyo birombe, bwerekanye ko hari uduce tune turimo amabuye ya zahabu, hakaba hasigaye ibindi byiciro bibiri bya nyuma bijyanye n’ubwo bushakashatsi.
Ibafite imirima muri iki kibaba yaratabaza(Ifoto: RBA)
Ubu bucukuzi bukorwa ku manywa y'ihangu
TANGA IGITECYEREZO