RFL
Kigali

Kim Kardashian ntagishaka gukundana n’umugabo w’icyamamare

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/07/2024 17:23
1


Umunyamidelikazi Kim Kardashian umunyereweho gukunda n’abagabo/abasore b’ibyamamare, yavuze ko yahinduye umuvuno noneho yifuza gukunda n’abadafite aho bahuriye n’imyidagaduro.



Kuva ku bahanzi, abakinnyi b’umupira kugera ku bakinnyi ba filime, bari mu bo Kim Kardashian yagiye akundana nabo mu bihe bitandukanye bikanatuma arishaho kuvugwa mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.

Nubwo Kim Kardashian yaranzwr no gukundana b’ibyamamare bigenzi bye, yamaze kuvuga ko ubu yifuza gukundana n’umugabo utazwi udafite aho ahuriye n’imyidagaduro. Ibi yabitangarije ikinyamakuru Elle Magazine mu kiganiro cyihariye yagiranye nayo.

Yagize ati: “Aho ngeze ndikugerageza ibintu bishya mu buzima bwanjye. Nk’ubu nafashe umwanzuro ko ntazongera gukundana n’abagabo b’ibyamamare ahari ni nayo mpamvu bitampiriye mbere”.

Kim Kardashian wemerako abasitari babiri batarambana, yongeyeho ati: ‘Nsigaye nemera nanjye ko ntabasitari babiri bashobokana igihe kirekire, rero ubu ndashaka umugabo ukora imirimo isanzwe utazwi mu itangazamakuru.

Uyu mugore w’abana bane yabyaranye na Kanye West, yaranzwe no gukundana n’abasitari nka Ray J, Pete Davidson, Kris Humpries, Odell Beckham n’abandi bafite amazina akomeye i Hollywood.

Kim Kardashian yahishuye ko atagishaka gukundana n’ibyamamare 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hategekimana Gilbert 2 weeks ago
    Nakurikiranye amakru yanyu maze niba gukundana nibyamamare nansange ngewe Motard ntagonzwi habe nomuri nid





Inyarwanda BACKGROUND