RFL
Kigali

Melinda Gates yahamagariye abandi bagore gushyigikira Kamala Harris

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/07/2024 15:10
0


Umuherwekazi Melinda Gates uri mu bavuga rikijyana ku Isi, yahishuye ko yamaze gutera inkunga ya Miliyoni 53 z'Amadolari Kamala Harris anakangurira abandi bagore kuzamushyigikira kugeza abaye umugore wa mbere ubaye Perezida wa USA.



Melinda French Gates uri mu bagore bacye bakize cyane ku Isi n'umutungo wa Miliyari 11.3 z'Amadolari, ni umwe mubagore bubashywe muri Amerika dore ko yahoze ari n'umugore w'umuherwe Bill Gates baherutse gutandukana bamaranye imyaka 27.

Uyu mugore uvuga ko atakunze kwivanga mu bya politiki ndetse ko ari ubwa mbere ashyigikiye umunyapolitiki kumugaragaro, yavuze impamvu ashyigikiye Visi Perezida Kamala Harris anaherutse guha inkunga ya Miliyoni 53 z'Amadolari azamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida.

Mu kiganiro Melinda Gates yatumiwemo kuri televiziyo mpuzamahanga ya CBS, ubwo yaganiraga na Gayle King, yagarutse ku mpamvu yatangije ikiganiro kuri Youtube yise 'The Moments That Makes Us', kigamije gufasha abagore, yahise abazwa niba kuba yinjiye mubyo gushyigikira abategarugori aribyo byatumye ashyigikira Kamala Harris.

Melinda Gates yateye inkunga Kamala Harris ya Miliyoni 53 z'Amadolari

Mu gusubiza Melinda Gates yagize ati: ''Si ubu gusa mfashije abagore nsanzwe mbikora. Ubu ahubwo ni ubwa mbere nshyigikiye umunyapolitiki ku mugaragaro. Gushyigikira Kamala bisa nko kwishyigikira ninayo mpamvu nsaba abandi bagore gufatanya nanjye tukazamushyigikira kugeza ageze muri White House''.

Melinda Gates yakomeje agira ati: ''Ni ibintu byiza cyane kubona umugore nka Kamala Harris yiyamamariza kuba Perezida, tumushyigikiye yabigeraho kandi mbona twese nk'abanyamerika twabyungukiramo. Ubu igihari ni ukureba umukandida watugeza aho dushaka kujya kandi ni Kamala niwe ugendanye n'igihe''.

Melinda Gates yasabye abandi bagore gushyigikira Kamala Harris

Mu isesengura ryakozwe na Associate Press rivuga ko kuba Melinda Gates ashyigikiye Kamala Harris ari intambwe ikomeye kuri uyu mukandida waba Demokarate, kuko n'umubare mwinshi w'abandi bafata Melinda nk'icyitegererezo cyane abagore, ko bahita bashyigikira Kamala by'umwihariko abari mu bijyanye n'ubucuruzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND