RFL
Kigali

Hashyizweho urubuga rwo gufasha abashaka kwiteza imbere nta gishoro

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:30/07/2024 16:24
2


Urubuga Clickrwanda rwaje ari igisubizo ku bantu batari bafite amikoro ndetse nta gishoro gihagije cyo kwihangira akazi.



Mu gihe ubushomeri bukomeza kwiyongera, niko bamwe mu bareba kure bakomeza guhanga udushya kugira ngo bahashye ikibazo cy’ubwo bushomeri bwakoreka ubukungu bw’Igihugu.

Ikigo Huza Group ltd cyafunguye urubuga wa Clickrwanda, akaba ari urubuga nyarwanda rukorera kuri interineti cyangwa se murandasi ruhuza abantu na serivisi nyinshi nziza zitandukanye bitewe n’izo umuntu yifuza ndetse rugafasha umuntu kumenyekanisha ubuhanga bwe bityo ukeneye umukozi akaba yamubona mu buryo bworoshye n’ukeneye akazi akakabona.

Bimwe mu byo clickrwanda ikora, harimo gufasha abantu kwamamaza ibikorwa byabo ndetse no kumenya amakuru y’ibigezweho kw’isoko, guhuza abagura n’abagurisha, Ihuza abakozi n’abakoresha, Ihuza abakodesha n’abakodeshwa.

Hejuru y’ibyo kandi, Clickrwanda Itanga akazi ku bakoresha imbuga nkoranyambaga (Facebook, Instagram, Twitter, Tiktok, Youtube na WhatsApp. Aho ushobora kwiyandikisha kuri Clickrwanda nk’umu agent cg umu-influencer ukajya wamamaza ibikorwa bya clickrwanda cyangwa iby’abafatanyabikorwa bayo hanyuma ukinjiza.

UKO WAKORANA NA CLICKRWANDA

1. Fata telefone yawe/computer yawe wandikemo www.clickrwanda.com

2. Niba ushaka kugura/gukodesha…, ujya kuri clickrwanda, ukareba mu byiciro bihari birenga 28, ugahitamo icyo ushaka kugura, ugahita uhamagara umucuruzi mukavugana (Ibiciro, uko igicuruzwa kikugeraho, etc...)

3. Niba ushaka umukozi wo kugukorera, jya ahanditse jobseekers (abasabye akazi) hanyuma urebe umukozi wifuza, umuhamagare muvugane.

4. Niba ushaka ko ubucuruzi bwawe bumenyekana mu rwanda no ku isi hose, jya k’urubuga wiyandikishe hanyuma ufungure iduka ryawe ujye ushyiramo ibicuruzwa byawe

5. Niba uzi kwamamaza, Jya k’urubuga wiyandikishe nk’umu agent, hanyuma ujye uhabwa ibyo ubamamariza, bakwishyure. (aha ushobora gukorera arenga 200,000Rwf ku kwezi)

IBYIZA BYO GUKORANA NA CLICKRWANDA

1. Abakiliya bawe bariyongera, aho bashobora kwikuba inshuro 15

2. Ni ubuntu gushyira amatangazo k’urubuga

3. Dukorana n’aba agents ndetse n’aba influencers barenga 1000 bahita bageza itangazo ryawe k’umubare w’abakiliya wifuza bose

4. Umuguzi ahita avugana n’umucuruzi ntaba komisiyoneri hagati

5. Iyo uri umu agent wa Clickrwanda, Ushobora gukorera amafaranga arenga 200.000Rwf ku kwezi.

 

NIBA USHAKA GUKORANA NA CLICKRWANDA,         

•        Sura Urubuga: www.clickrwanda.com, urebe amakuru yose ya Company

•        wahamagara cyangwa ukabandikira kuri Whatsapp: 0727 559 173/0787 260 494

•        Email: clickrwandaltd@gmail.com

•        Aho dukorera: Kimirongo, Promise House, Kigali, Rwanda

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mahirwe editha1 month ago
    Muraho neza nashoje kwiga nifuzaga inkunga nka kora ubucuruzi bwibikoresho byifashishwa muri atorie yubudozi murakoze mperereye kirehe tel 0787471448 cg 0725713339
  • UWIHOREYE NSENGIMANA Theoneste1 month ago
    Hi uwihoreye nsengimana theoneste '+250793897804, We're sorry that you were not able to attend Global Founders Conference. Please submit your questions or comments to: gtexttect@gmil.com. Thank you! +1.888.799.9666 Copyright ©2024 Zoom Video Communications, Inc. Visit Zoom.us 55 Almaden Blvd San Jose, CA 95113 Hello my name is UWIHOREYE NSENGIMANA Theoneste Am from Kigali Rwanda I was Created NGO which inspire the youth to become Entrepreneur and Business owner through Digital Literacy and modern business skills How you are going to help me to get Financial Support and to get Experienced Leaders in my initiatives to improve future youth Development?? Thank you 🙏🙏 my Whatsapp +250793897804 my Call number +250788883811





Inyarwanda BACKGROUND