RFL
Kigali

Izamuka rya Hip Hop mu Rwanda yongeye kwisubiza ikuzo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/07/2024 20:34
0


Imyaka irenga 20 irashize abaraperi batandukanye batangiye guhirimbanira injyana ya Hip Hop nka Riderman wazamukanye ibyishongoro, P Fla wazanye ihangana na Jay Polly, Bull Dogg na Green bazanye kuvugira abababaye, Bushali, B Threy na Slim Drip bayongereye ibirungo n’ibindi.



Niba ukunda injyana ya Hip Hop mu Rwanda, amakuru ari bukuryohere cyane ni uko muri iyi minsi yongeye kugaruka aho abayikora bari gukora iyo bwabaga, ibintu ubona bisa nk'ibyazanye uburinganire mu muziki nyarwanda.

Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara abantu batunzwe na Hip hop kandi ikanababera umuyoboro mwiza wo gutanga ibyishimo n’ubutumwa nkenerwa. Gusa kugira ngo igire aho igera byaragoranye.

Ubwo yatangira gusa nk'izamuka muri za 2000, abatangiye bayikora bari bihariye mu buryo bwo kwivuga ibigwi, mbege isa n’iyoroheje inagaruka ku byiyumviro by’urukundo rwa babiri.

Nyamara ibintu byaje guhinduka ubwo abasore barimo Jay Polly na Green P binjiraga mu kibuga, gusa uwo mujyo unakomezwa na Riderman.

Mu maza ya Riderman n'abo bakoranga, wasangaga bakora indirimbo z’ibirori no kwivuga ibigwi nk’indirimbo "Byina" bakoze akibarizwa muri UTP Soldiers.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku rugendo rwa Hip hip mu Rwanda, uko yazamutse ikaba ndakumirwa mu bitangazamakuru. Kuva mu ntango ibihangano by'abaraperi birivugira, aho biba bigoye gusanga batanze ruswa [giti] ngo bakinwe.

Intangiriro zo guhirimbanira iyi njyanaMuri 2003 ni bwo ibintu byari bishyushye, abasore benshi bari biganjemo abiga mu mashuri yisumbuye bambariye urugamba rwo gukora injyana ya Hip Hop.

Ku ruhande rwa Jay Polly na Green P, bari bafite uburyo bakoramo ibintu byabo, bavugira impfubyi, abapfakazi, abashonji n’abandi bababaye.

Mu gihe muri iyo myaka ya za 2004, Neg G The General, MIM na Riderman [UTP Soldiers] bo bafashaga abantu kuryoherwa n’ubuzima mu njyana ya Hip Hop ariko ibyinitse irimo n’amagambo umuntu yavuga ko ari ay’umunezero. Muri iki gihe iri tsinda ryari mu marembera.

Ku ruhande rw'aba Jay Polly, ni bwo barimo bazamuka kandi bagana mu nzira yo guhuza amaboko. Muri 2007, Riderman wari umaze gukorana na bagenzi be indirimbo zigera ku munani, yatangiye gukora ku giti cye.

Izamuka rya Tuff GangMuri iki gihe ariko Jay Polly na Green P bari bamaze kumenyana na Lick Lick umwe mu batunganya umuziki u Rwanda rwagize. Kuva muri iyo myaka bagize uruhare rukomeye mu iyagukwa n’ikura ry’umuziki nyarwanda.

Mu 2007 ni bwo P Fla wari umaze kunanirwa kuba i Burayi aho yari yaragiye gusoreza amashuri yisumbuye kandi arimo yiga muri Kaminuza mu ishami ry’Amategeko anakina Basketball.

Yari ananiwe gukomeza kuba kuri uyu mugabane kubera imico mibi irimo no gucuruza ibiyobyabwenge yatumye agarurwa i Kigali n’abapolisi mpuzamahanga 7 nyuma gukatirwa.

Ku rundi ruhande, Bull Dogg na we yari arimo yirukanka imihanda ashaka aho yamenera. P Fla yazanye mu kibuga ibintu bitari bisanzwe birimo kwerekana ibyo bagenzi be bakora, atewe imbaraga na BZB The Brain mubyara we wari umaze kubaka izina mu gutunganya umuziki.

Hari kandi MC Mahoniboni na we wari mu bihe byiza. Kuva mu buto bwe yumva ko umuziki yawukora neza nubwo yari afite inzozi zo kuzaba umukinnyi cyangwa umutoza muri uyu mukino.

Iyo Bull Dogg na Jay Polly bagarukaga kuri P Fla, bavugaga ko batigeze barota ko bakorana, bumvaga ari umusore w’umunyaburayi, gusa bari baratangiye kumva imirongo ye ikakaye.

Igihe cyarageze Bull Dogg ahura na P Fla baba inshuti birangira bose bisanze bahuriye ku kintu kimwe, maze bigizwemo uruhare na Lick Lick iri tsinda rirakomera.

Uko Hip Hop yaje kuryoha itangazamakuru n’abandi bakisanga ntaho bashobora kuyikweperaUmunsi umwe Bull Dogg yumvikanye avuga ko nta mafaranga bafite yo kujya gukora indirimbo yewe n'ayo gutega ntayo bari bafite. Icyakora imyandikire yabo n’uburyo bakoragamo ibyo bakunze, byagumye gutuma bagera kure.

Ntibabaga bafite amafaranga yo kwishyura ibitangazamukuru ngo bibakine, ariko ubutumwa bwabo bwari bwaramaze gucengera muri rubanda.

Muri iki gihe Riderman na we yari akomeje imirimo y'umuziki, gusa ugasanga umuntu ufana Tuff Gang ntabona ibikorwa bya Riderman, ariko nanone abamufana nabo ntibemeraga Tuff Gang.

Imyaka niko yagendaga ikura. Bigeze muri za 2010 amafaranga yatangiye kuboneka mu muziki atangiye 

Itsinda rya Tuff Gang ryatangiye kuzamo ibibazo. Iyo Green P avuga ikintu cya mbere cyamubabaje, avuga ko ari ukuba P Fla yarahisemo gutandukana nabo.

P Fla na we iyo agaruka ku mpamvu yatumye abihitamo, avuga ko ari ukubera ikibazo cy’amafaranga, ko bahereye ku busa bagatangira bagabana ibihumbi 100 Frw, ariko haboneka amafaranga afatika muri za miliyoni gukorana bikagorana.

Amarushanwa ya Primus Guma Guma Super StarIyo wumvise umuraperi cyangwa umunyamakuru wakurikiranye imibereho ya Riderman, akubwira ko uyu mugabo wavukiye mu Burundi yari umunyabwenge cyane.

Muri iyo myaka ya za 2010 ntabwo abantu bakora Hip Hop bafatwaga neza, bashinjwaga byinshi binashingiye ku kuba batari bwishyure amafaranga ku binyamakuru ngo babashe gukinwa cyangwa ngo bavugwe neza.

Gusa Riderman yari yarabaye nk'uwishyira ku ruhande byanatumaga benshi mu baraperi bamwibasira kuko yagendanaga n’abaririmbyi cyane kurusha abaraperi.

Ibi byatumaga anafatwa mu ishusho yihariye akagira abafana b’impande zose binyuranye na bagenzi be.

Muri Primus Guma Guma Super Star 2011 rwari urugamba rutoroshye dore ko yishyuraga akayabo ikanatanga ibyishimo byo hejuru. Niryo rushanwa rikomeye muzika nyarwanda yari ifite.

Uko Riderman yari yaritwaye anakomeza kwitwara, byatumye aza mu ba mbere bayegukanye kuko muri 2013 ari we wayegukanye, ibintu bitakiriwe neza n’abafana ba Jay Polly.

Bidatinze ariko Jay Polly na we yaje kwegukana iya 2014, bakaba ari nabo baraperi bonyine mu bahanzi munani begukanye iri rushanwa babashije kuyegukana.

Ubuzima bwari butangiye guhinduka ari na ko hiyambazwa abaraperi mu bitaramo bikomeye kuko igitaramo cyabaga kitarimo umuraperi nticyaryohaga.

Ibi byanatanze icyizere abakora iyi njyana bagenda biyongera ari na ko bazana udushya.

Imyaka igira ibyayo kandi gukura bijyana no kwaguka; Kinya TrapMuri za 2018 hazamutse igisa nk’ikosora, Hip Hop yunguka amaboko mashya y’abarimo Bushali, B Threy na Slum Drip bazanye Kinya Trap wakwita nka Hip Hop ivuguruye.

Mu bihe bidatinze Ish Kevin, Kenny K Shot, Bruce The 1st nabo biyunze kuri uyu muvono baha umuziki uryoshye abakunzi ba Hip Hop.

Imikoranire y’ibisekuru by’iyi njyana

Mu bihe bitandukanye abaraperi bahirimbaniye cyane iyi njyana bakorana n’abaririmbyi, bitanga umusaruro. Urugero ni indirimbo zitari nke Fireman yatanzemo umusanzu biba iby’umamaro, hari nka "Muzadukumbura" yakoranye Nel Ngabo.

Bull Dogg na we yakomeje kugira uruhare rugaragara mu kuryoshya no kujyana n’abandi. Urugero rutari urwa kure ni umusanzu yatanze muri "Bwe Bwe Bwe" yakoranye na Bruce The 1st, Ish Kevin na Kenny K Shot.

Ibikorwa bikomeje kwaguka umunsi ku wundi muri Hip Hop

Mu bihe bitari ibya kure kandi Bull Dogg na Riderman wahoze yifuza gukorana n’uyu mugabo, bahuriye mu ‘Icyumba cy’Amategeko’, byishimirwa n’abarimo abanyapolitike bakomeye.

Urugero ni nka Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr Utumatwishima wumvikanye avuga ko yishimiye igikorwa cyabo ati: ”Kimwe n’abandi tungana mwadukumbuje Hip Hop ya kera, mwarakoze. Indirimbo nsubiramo kenshi ni Nkubona fo, nanjye iyo mbonye umuntu uri gukinira ku isahani y’undi muntu mubona fo.”

Kuwa 24 Kanama 2024 ni bwo aba bombi bazakorera igitaramo cyabo muri Camp Kigali. Mu minsi ishize P Fla yataramiye i Dubai, bikaba byari nyuma y’imyaka 17 adafata rutema ikirere.

Muri iki gihe kandi abaraperi baratumirwa cyane ku migabane itandukanye nka Kivumbi King, Bushali na B Threy baheruka gutaramira i Burayi.

Abari n’abategarugori muri iyi njyanaNtawavuga ku izamuka ry’injyana ya Hip Hop ngo yibagirwe uruhare rukomeye abarimo Oda Paccy na Young Grace bagize mu kubaka urufatiro rwayo. Hari n’abandi bakobwa bakigerageza kuyikora kandi ubona ko babirimo neza, abo ni Angel Mutoni na Fifi Raya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND