RFL
Kigali

APR FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi 3

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/07/2024 17:51
1


Ikipe ya APR FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi 3 aribo Uminya-Mali Mamadou Lamine Bah ndetse n'Abanya-Nigeria, Odibo Godwin na Nwobodo Chidebele Johnson.



Iyi kipe y'Ingabo z'igihugu yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 30 Nyakanga 2024.

Nubwo iyi kipe yabatangaje uyu munsi, bari bamaze igihe bageze mu Rwanda ndetse baratangiye gukorana imyitozo n'abandi dore ko bahageze ubwo APR FC yari mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.

Nk'uko amakuru abivuga, APR FC yasinyishije aba bakinnyi amasezerano y'imyaka 2. Mamadou Lamine Bah ukomoka muri Mali afite imyaka 23 akaba yarakinaga mu ikipe ya Olympique Béja yo muri Tunisie.

Uyu mukinnyi ushobora gukina mu kibuga hagati asatira cyangwa akanyura ku ruhande iburyo, yari yarifujwe n'andi makipe arimo Espérance de Tunis, gusa byarangiye APR FC ariyo imawegukanye.

Odibo Godwin akomoka muri Nigeria akaba akina asatira anyuze ku ruhande rw'iburyo. Uyu mukinnyi w'imyaka 26 yageze muri APR FC avuye mu ikipe ya Sporting Lagos y'iwabo muri Nigeria yari yaragezemo mu mwaka ushize avuye muri Remo Stars FC.

Nwobodo Chidebele Johnson nawe akomoka muri Nigeria yakiniraga ikipe ya Enugu Rangers yatwaye shampiyona ya Nigeria, ndetse akaba yaranahamagawe mu ikipe y’igihugu ya kabiri ya Nigeria ubwo bakinaga na Costa Rica mu mwaka wa 2022.

Uyu mukinnyi afite ubushobozi bwo gukina asatira anyura iburyo, gusa akaba anashobora gukina ibumoso mu basatira.

Aba bakinnyi 3 basanze abandi bakinnyi b’abanyamahanga APR FC yasinyishije barimo abanya- Ghana babiri, Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif, myugariro Aliou Souané bakuye muri Sénégal na rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania.













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NSHIZIRUNGU1 month ago
    APR NONEHO.YARENZE.URWEGO RWA.CHAMPONS YURWANDA





Inyarwanda BACKGROUND