Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gukurirwaho ibihabo yari yafatiwe na FIFA kubera kutishyura umunyezamu Emmanuel Kalyowa.
Ikipe
ya Kiyovu Sports yamaze gukurirwaho ibihano yari yafatiwe n'ishyirahamwe
ry'umupira w'amaguru mu ku Isi FIFA kubera kutishyura umunyezamu Emmanuel
Kalyowa ukomoka muri Uganda.
Uyu
munyezamu wageze muri Kiyovu Sports mu mwaka ushize w'imikino ntabwo yagiranye
ibihe byiza n'ikipe ya Kiyovu Sports ndetse yaje kwanga kumuhemba na we ahita
atanga ikirego muri FIFA.
FIFA
yaje gufata umwanzuro wo guhanisha ikipe ya Kiyovu Sports igihano cyo
kutandikisha abakinnyi nyuma yo gutsindwa urubanza.
Emmanuel
Kalyowa yareze Kiyovu Sports ayisaba ko batandukana ndetse agahabwa amafaranga
ye ariho n'indishyi y'akababaro byose hamwe byari bihwanye na Miliyoni 35
z'amanyarwanda.
Nyuma
yo kwishyura aya mafaranga FIFA yamenyesheje abari bahagarariye uyu mukinnyi mu
mategeko ko ikirego cyafunzwe kuko uwaregwaga yakemuye ibyatumaga aregwa.
FIFA
yamenyesheje FERWAFA kandi ko ikipe ya Kiyovu Sports yakuriweho igihano cyo
kudasinyisha. Iki cyemezo ariko ntabwo cyemerera Kiyovu Sports kuba
yakwandikisha abakinnyi kuko igifite ibihano by'umutoza Petros, abakinnyi barimo
Cojifa na John Mano kandi bose bakaba baratumye Kiyovu Sports ihanishwa
kutagura abakinnyi.
Emmanuel Kalyowa yageze muri Kiyovu Sports mu ntangiriro z'umwaka ushize w'imikino
TANGA IGITECYEREZO