RFL
Kigali

Rurageretse hagati y’umuryango wa Tupac na Diddy

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/07/2024 17:13
0


Abo mu muryango wa nyakwigendera Tupac Shakur baratangaza ko biteguye kujya mu mategeko kugira ngo barebe neza niba Diddy ataragize uruhare mu rupfu rw'uyu muraperi.



Umuryango wa nyakwigendera Tupac Shakur wari umuraperi rurangiranwa, wavuze ko bababajwe no kumenya ko umuraperi P. Diddy ashobora kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry'uyu muraperi mu 1996, bityo bakaba biteguye gushaka ubutabera.

Magingo aya baratangaza ko bamaze gushaka itsinda rishya ry'abavoka, bagomba gucukumbura bakabona amakuru mpamo yemeza ko Diddy yaba yarishyuye abishe Tupac.

Iri n'itsinda ry'abavoka rigizwe na Alex Spiro na Christopher Clore aho bagomba gucukumbura iby'amafaranga asaga miliyoni imwe y'amadorari bivugwa ko P.Diddy yahaye itsinda ry'abarimo Keefe D kugira bakubite TuPac.

Ibi bije nyuma yaho Keefe D ukurikiranyweho urupfu rwa Tupac aherutse kuvuga ko Diddy yamwishyuye Miliyoni 1 y'Amadolari ngo ahitane ubuzima bwa Tukpac Shakur ufatwa nk'umwami w'injyana ya Rap.

2Pac Amaru Shakur Makaveli akaba yaritabye Imana tariki ya 13 Nzeri 1996 aho yarashwe, gusa na n'ubu ukuri ku muntu nyirizina wamuhitanye ntibiramenyekana, n'ubwo hari benshi bashyirwa mu majwi barimo na P. Diddy, Keefe D n'abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND