RFL
Kigali

Filime enye z’abanyarwanda zivuganira abafite ubumuga zihataniye ibikombe muri Australia

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2024 12:34
0


Filime “My Insight” ya Dusabimana Israel, ‘Bwiza’ ya Fiston Mudacumura ‘Ikizere Kirakora’ ya Eric Ndegeya ndetse na ‘Umuryango mwiza’ ya Teddy Irumva zashyizwe ku rutonde rw’izihataniye ibihembo mu Iserukiramuco “Focus on Ability Film Festival” rikomeye mu gihugu cya Australia.



Ni ubwa mbere izi filime zombi zihataniye ibihembo nk’ibi Mpuzamahanga. Filime 'Bwiza' ndetse na 'My Insight' zihataniye igihembo mu cyiciro cya Filime Mpuzamahanga ngufi (International Short Films).

Ni mu gihe ‘Ikizere Kirakora’ ya Eric Ndegeya ndetse na ‘Umuryango mwiza’ ya Teddy Irumva zihataniye igikombe mu cyiciro cya filime Mpuzamahanga mbarankuru ‘International Documentary’.

Ni iserukiramuco rihatanyemo filime zirenga 400, ndetse iy’umuryango iri ku rutonde ni imwe gusa. Filime “My Insight’ yakozwe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, nyuma yo gutsinda amarushanwa ya MURIKAF nka filime yandikanye ubuhanga.

Ivuga ku mwana w’umukobwa ufite n’ubumuga bwo kutavuga, ushakira ubuzima mu kimoteri hamwe n’abandi bana, ariko intego ari ukuzagana y’ishuri.

Iyi filime y’iminota 4:53’ igaragaramo abakinnyi ba filime barimo nka Claire Umurerwa, Prince uzwi nka Furafura, Dusabiman Israel ari nawe wayanditse akanayiyobora.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Dusabimana Israel yavuze ko yishimiye kwisanga ku rutonde rw’abahataniye ibi bihembo bizatangirwa muri Australia. Ati “Biranejeje cyane kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga. Ni filime navuga ko idasanzwe kuri njye.”

Israel yamenyekanye cyane binyuze muri filime akinamo zirimo nka ‘Impanga’ akinamo ari Papa Tracy, ‘Inzozi’ akina yitwa Bob, ‘Indoto’, ‘Agahinda ka Liza’ akina ari Papa Liza, ‘Umwali Series’ akina itwa ‘Rudoviko’ n’izindi.

Yayoboye kandi filime ‘Indoto’ Season ya 15, ‘Inzozi’ Season ya Gatanu, ‘Pather’s Portrait’ Season ya 4, filime ‘Ikinyoma’, ‘The Bishop’s Family’ season ya kane, ‘Igeno’, ‘Sacred Love’ n’izindi.

Fiston Mudacumura aherutse kwandika ku rubuga rwe rwa X, agaragaza ko yakozwe ku mutima no kuba filime ye yaratoranyijwe. Yavuze ko iyi filime yayitunganyije binyuze mu nzu ye itunganya ibitabo yise ‘Mudacumura Publishing’.

Banditse bagira bati “Gutora mu iserukiramuco ribera Australia “Focus on Ability”, byatangiye. Tora filime yacu y’amashusho agenda ya 2D yitwa “Bwiza”. Nyuma yo kuzuza umwirondoro, bagusaba gusubira email inbox kwemeza iryo jwi. Birarangira tariki 5/08.”

Mudacumura yasabye Ambasaderi w’u Rwanda muri Australia, Uwihanganye Jean de Dieu kumushakira amajwi mu banyarwanda batuye muri kiriya gihugu.

Ati “Nyakubahwa Ambasaderi Jado Uwihanganye utubwirire ‘abapampe bari mu bwatsi uyobora za Australia n’ahandi, batore aka gafilime kacu ka 2D animation kitwa Bwiza…Kera wamye ufasha abasani. Mba nibutse nkiri umusani ukizamuka i Ruhande; iyo wabaga wabaye MC, wajyaga utwatsa muri ‘Auditorium’.”

Izi filime zatangiye guhatana mu matora yo kuri Internet, yatangiye ku wa 30 Nyakanga 2024, aho azasozwa ku wa 5 Kanama 2024.

Iri serukiramuco rimaze imyaka 16 rigira uruhare mu guteza imbere filime zitandukanye zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Cyane cyane ryahaye rugari abakora filime zubakiye ku guteza imbere no kuvuganira abafite ubumuga bw’ingeri zinyuranye.

Bavuze ko mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 16, bahisemo filime zo mu bihugu birenga 20 byo ku Isi.

Kanda hano ubashe gutora filime z’abanyarwanda zihatanye muri iri serukiramuco

Dusabimana Israel wamenyekanye cyane binyuze muri filime zirimo ‘Impanga’ yatangaje ko yishimiye kuba filime ye ikomeje kuzamura idarapo ry’u Rwanda

Israel yavuze ko yishimiye kuba filime ye yatoranyijwe guhatanira ibihembo muri Australia


Mudacumura Fiston yasabye abantu kubashyigikira mu matora yo kuri Internet


Filime ‘My Insight’ ya Israel ivuga ku mwana w’umukobwa ufite ubumuga bwo kutavuga, ushakira ubuzima mu kimoteri

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA FILIME 'MY INSIGHT' YA ISRAEL

">
KANDA HANO UREBE FILIME 'BWIZA' YA MUDACUMURA FISTON

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA FILIME 'UMURYANGO MWIZA' YA TEDDY IRUMVA

">


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA FILIME 'IKIZERE KIRAKORA' YA ERIC KAREGEYA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND