RFL
Kigali

Filime 10 zitegerejwe na benshi zizasohoka muri Nyakanga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/07/2024 12:26
0


Buri kwezi hagenda hasohoka filime zitandukanye ku rwego mpuzamahanga, umwihariko wa Nyakanga ni uko hari filime zamamajwe mbere z'ibyamamare zigiye gusohoka kuburyo bamwe bazitegeranyije amatsiko.



Abakunzi ba filime n'abakurikiranira hafi ibya Sinema mpuzamahanga, barabyinira kurukoma ubu bitewe n'uko muri iyi mpeshyi hari gusoka filime ziryoshye. Ni mu gihe kandi hamaze kwerekanwa urutonde rwa filime 10 zitegerejwe na benshi zigiye gusohoka.

Muri izi filime hinganjemo iza Netflix, Amazon hamwe na Disney Plus ziri mu mbuga ziyoboye ku isi mu gutunganya no kwerekana filime. Harimo kandi izatunganyijwe na sitidiyo zikomeye i Hollywood nka Universal Pictures, 20th Century Studios hamwe na Colombia Pictures.

Ku ikubitiro muri filime zitegerejwe na benshi harimo filime z'izaba zikurikiye ibice byazo byasohotse mu myaka yashize ndetse zizwiho gukinwa n'ibyamamare. Iyitwa 'Deadpool & Wolverine' ya Ryan Reynolds na Hugh Jackman, iy'urwenya ya 'Beverly Hills Cop:AXEL F y'umunyarwenya Eddie Murphy nayo iri muzitegerejwe.

Ku bakunda filime z'urukundo bategereje iyitwa 'Divorce In The Black' yanditswe ikanayoborwa n'icyamamare Tyler Perry. Iyi igamije kugaragaza uburyo gatanya ziri gufata umurego mu birabura. Ikinwa n'abarimo Meagan Good na Cory Hardrit.

Ni mugihe abakunda filime z'icyikango cyangwa ziteye ubwoba (Horror Movies), bazareba iyitwa 'MaXXXine' izanyuzwa ku rubuga rwa A24. Abakunda izi bishushanyo (Animation), bazareba igice cya kane cya 'Despicable', mu gihe kandi abakunda filime mbarankuru z'ibyabayeho (Documentary), Netflix igiye kubereka iyitwa 'Skywalkers: A Love Story'.

Dore urutonde rwa filime 10 zitegerejwe na benshi muri Nyakanga: 

Title

Premiere Date

Platform

Genre

Attention Scale

Attention Signals

Despicable Me 4

7/3/2024

Universal Pictures

Kids & Family

100.00%

132,346,635

MaXXXine

7/5/2024

A24

Horror/Drama

34.62%

45,812,445

Beverly Hills Cop: Axel F

7/3/2024

Netflix

Comedy

24.00%

31,762,690

Descendants: The Rise of Red

7/12/2024

Disney+

Drama

13.65%

18,068,304

Deadpool & Wolverine

7/26/2024

20th Century Studios

Action & Adventure

13.14%

17,386,980

Fly Me to the Moon

7/12/2024

Columbia Pictures

Comedy

10.58%

14,002,119

Twisters

7/19/2024

Universal Pictures

Action Drama

6.36%

8,420,133

My Spy: The Eternal City

7/18/2024

Amazon

Action Comedy

4.59%

6,079,024

Tyler Perry's Divorce in the Black

7/11/2024

Amazon

Drama

3.75%

4,960,401

Skywalkers: A Love Story

7/19/2024

Netflix

Documentary

1.29%

1,713,581






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND