Kigali

Umugore wa Idris Elba yahishuye ikintu gitangaje kibongerera urukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/07/2024 11:12
0


Umunyamideli Sabrina Elba umugore w'icyamamare muri Sinema, Idris Elba, yahishuye ko ikintu gitangaje kibakomereza urukundo mu myaka 5 bamaranye ari uko buri munsi bogana mu gitondo.



Ubusanzwe bavuga ko buri rugo rugira amabanga yarwo akubiyemo n'ibibafasha gukomeza umubano wabo. Buri bashakanye usanga bafite umwihariko w'ikintu runaka bakunda gukora barikumwe kibanezeza cyangwa se kibafasha kurushaho gukundana.

Mu rugo rw'umukinnyi wa filime w'icyamamare Idris Elba hamwe n'umugore we Sabrina Elba nabo bafite ikintu bakora kibafasha gutuma urukundo rwabo ruhora ari rushya. Ibi byagatutsweho mu kiganiro Sabrina yahaye ikinyamakuru People Magazine.

Ubwo yabazwaga ikintu gituma urukundo rwe n'umugabo we ruhora ari rushya, Sabrina yasubije ati: ''Urebye dufite ibintu byinshi dukora kugirango umubano wacu udakonja, ariko hari ikindi kintu mfata nk'igitangaje kidufasha. Buri munsi twogana mu bwogero, buri gitondo byabaye nk'ihame iwacu''.

Umugore wa Idris Elba yahishuye ko gukarabana bombi mu gitondo bibakomereza urukundo

Sabrina Elba w'imyaka 35 yakomeje agira ati: ''Ni cyo kintu kiri romantic kituranga. Iyo umwe abyutse mbere hari aho agomba kujya azindutse, nabwo abyutsa undi kugira ngo twogane twese. Kogana buri gitondo tunaganira gahunda z'umunsi ni byo bituma twumva urukundo rwacu ari rushya buri munsi. Ibaze ko ntawakoga undi adahari?''.

Mu myaka 5 bamaranye ngo bogana buri munsi mu gitondo

Uyu munyamideli watangaje ibi, yarushinze na Idris Elba mu 2019 bari bamaze imyaka 3 bakundana. Idris Elba wamamaye muri filime nka 'Luther', 'The Wire', 'Beast' n'izindi, aheruka mu Rwanda n'umugore we mu 2023 ubwo bari baje mu birori byo Kwita Izina Ingagi.

Aba bombi baheruka gusura u Rwanda mu 2023 banitabira umuhango wo Kwita Izina abana b'Ingagi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND