FPR
RFL
Kigali

Jennifer Lopez mu gahinda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/07/2024 11:07
0


Agahinda ni kose ku muhanzikazi Jennifer Lopez nyuma y'iminsi mike umugabo we Ben Affleck batabanye neza, asohoye ibikoresho bye mu nzu babanagamo i Los Angeles.



Ibya Jennifer Lopez n'umugabo we Ben Affleck bavugwaho kuba baba bagiye guhana gatanya bikomeye gufata indi ntera. Nyuma y'aho uyu muhanzikazi yemeje ko atakibana mu nzu imwe n'umugabo we ndetse ko bafitanye ibibazo mu rushako, ubu noneho yanamaze gusohora ibintu bye mu nzu babanagamo.

Ibinyamakuru bitandukanye muri Amerika biri kwandika inkuru bivuga ko Ben Affleck yakuye ibintu bye byose mu nzu yabanagamo na Jennifer Lopez i Los Angeles mu gihe uyu mugore ari mu biruhuko i Burayi. Ben Affleck akaba yimuriye ibintu bye mu nzu iherereye mu gace ka Brentwood.

Ben Affleck yacunze Jennifer Lopez ari i Burayi asohora ibintu bye mu nzu yabo

Ibi bibaye nyuma yaho aba bombi bamaze bavugwaho kutumvikana ndetse bakaba bari gushaka uko batandukana mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma yaho kubana bibananiye. Iyi nzu Ben Affleck yasohoyemo ibintu bye bari bamaze ibyumweru bibiri bayishyize ku isoko kuri Miliyoni 60 z'Amadolari.

TMZ yatangaje ko amakuru aturuka ku bantu bari hafi ya Jennifer Lopez avuga ko yababajwe cyane n'umwanzuro umugabo we yafashe. Bati: ''Lopez afite agahinda cyane kuba Affleck yarimuye ibintu bye adahari. Yabifashe nk'ikimenyetso cy'uko adashaka ko biyunga kandi bari basezeranye ko baziyunga, yarafite ikizere ko azagaruka bakongera bakabana.

Lopez mu gahinda kuko umugabo we yasohoye ibintu mu nzu yabo, nk'ikimenyetso cy'uko adashaka ko basubirana

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko icyababaje Jennifer Lopez kurushaho ari uko umugabo we atari yarigeze amubwira ko azasohora ibintu bye ahubwo akaba yabikoze adahari yagiye mu kiruhuko. Ku rundi ruhande, biravugwa ko Ben Affleck ibyo kwiyunga na Lopez ko atabikozwa ahubwo ko ashaka gatanya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND