Damini Ebunoluwa Ogulu [Burna Boy] yamaze kwinjira ku mubare w’abahanzi bake babashije kurenza Miliyari y'abumvise ibihangano byabo baherereye mu Bwongereza honyine.
Igihugu cy’u Bwongereza kiri mu biteye imbere mu bikorwa
by’imyidagaduro aho haturuka abahanzi bakomeye bakomeza kunyeganyeza inshundura
zayo.
Ibi byumvikanisha ko kuba umunyamahanga yahagwiza isoko
ari ikintu kigoye nyamara ari muri iyi minsi Burna Boy akomeje kwerekana ko
yahagwije abakunzi.
Nyuma y'uko mu mpera z’icyumweru gishize yongeye
kuhandikira amateka ahakorera igitaramo cyabereye muri Stade ya London
kigakubita kikuzura aho ababarirwa mu bihumbi 80 aribo bacyitabiriye.
Ubu yamaze kuzuza umubare w'abumvise ibihangano bye muri iki
gihugu bagera kuri Miliyari, kakaba ari agahigo katoroshye kugeraho binyuze
ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify, Apple Music na YouTube.
Abantu bakurikirana indirimbo z’umuntu byibuze bakagenda
bazikina amasegonda atari munsi ya 30 kuko aribwo bibarwa ko iyo ndirimbo
yumviswe [1 stream] bikagera mu nshuro Miliyari.
Mu busanzwe aka gahigo mu Bwongereza kari gafitwe n’umuhanzi umwe rukumbi Wizkid.
Burna Boy kandi mu 2022 Album ye ‘Love, Damini’
yabashije guca agahigo aho yarazamutse ku rutonde rw’izindi zose kuri
UK Chart igera ku mwanya wa 6, ikaba ariyo Album y'Umunyafurika yabashije kugera kure hashoboka kuri uru rutonde.Burna Boy akomeje kongera uduhigo ku tundi mu bice bitandukanye by'Isi
Wizkid ni we muhanzi wenyine wari warabashije kugeza abamwumvise mu Bwongereza basaga Miliyari
TANGA IGITECYEREZO