FPR
RFL
Kigali

Amateka y'umunyamakuru Linus wahase ibibazo Perezida Ruto mu buryo budasanzwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/07/2024 11:50
0


Linus Kaikai ari mu banyamakuru batatu bagiranye ikiganiro kihariye na Perezida William Ruto ku bibazo bya politike biri muri Kenya, uburyo bw'imibarize ye bukaba bukomeje kugarukwaho.



Niba ukurikiranira hafi ibigezweho mu Karere, uzi ko imyigaragambyo imaze iminsi muri Kenya yangije byinshi ndetse abasivile bakayigwamo.

Kuri ubu Perezida William Ruto akomeje gusabwa kwegura, ibintu we yerekana ko biri kugirwamo uruhare n’abatavuga rumwe na we.

Agaragaza ko abaturage babyinjiyemo batazatinda kubona ko bari bibeshye, bari gusenya igihugu bibwira ko bari kucyubaka.

Mu kiganiro kihariye Perezida Ruto yagiranye n’itangazamakuru cyari kiyobowe n’abanyamakuru 3, benshi bakomeje kugaruka ku myitwarire y’aba banyamakuru ariko by’umwihariko kuri Linus Kaikai n’uburyo yabazagamo.

Kaikai amaze ibinyacumi bisaga bitatu mu itangazamakuru, akaba yaragiye anyura mu bibazo bitandukanye mu mwuga we. Ari mu banyamakuru bihagazeho muri Kenya, akaba yarakoreye ibinyamakuru bikomeye.

Hirya y’umwuga w'itangazamakuru, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana 3. Tugiye kugaruka ku buzima bwe.

Ubuzima bw’ubuto

Linus Kaikai yavukiye muri Transmara mu gace ka Narok, akurira mu byaro bya Parike ya Maasai Mara National. Ni umwana wa 6 mu bana 10 bavukana barimo abakobwa 5 n’abahungu 4.

Yakunze itangazamakuru cyane bivuye kuri Se wakundaga gukurikiranira hafi amakuru, ibintu byatumye akura akunda itangazamakuru.

Urupfu rwa Perezida wa Mozambique no kwicwa kwa Perezida wa Burkina Faso, Thomas Sankara, byatumye arushaho kuzamukwamo no gukunda itangazamakuru.

Ibirebana n’amasomo yize

Nyuma y’amashuri abanza, yakomereje ayisumbuye muri Kilgoris-ishuri ryarushijeho kumufasha kwiyumvamo itangazamakuru.

Yaje gukomereza muri Kaminuza ya Kenya Institute yiga Mass Communication, atangira gukora imenyerezamwuga kuri radiyo na televiziyo.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Itangazamakuru Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Masinde Muliro n’iy’amategeko yakuye muri Kaminuza ya Nairobi.

Ibinyamakuru yakoreye

Kaikai yatangiriye umwuga w'Itangazamakuru kuri televiziyo KTN [Kenya Television Network] aho yakoze kugera muri Kamena 1999.

Ibikorwa bye byatumye atangira guhabwa ibihembo aho mu 1997 ubwo yari akiri kuri KTN yegukanye igihembo cya CNN African Television Journalist.

Yaje gutangira gukorera SABC [South African Broadcasting Corporation] aho yaje no kugera mu nama y’ubuyobozi yayo.

Muri 2007 yaje gusubira kuri KTN nka Managing Editor ushinzwe ubuziranenge n’iterambere ry’ibikorwa.

Ntiyahatinze kuko yahise atangira gukorera NTV nka Managing Editor.

Bimwe mu bibazo yagiye ahurira nabyo mu mwuga

Muri 2018 yaraye mu cyoba binaba ngombwa ko arara mu kazi yirengera ngo adatabwa muri yombi ku makuru yari yahawe yizewe ko yagombaga gufungwa, byari ku bibazo bishamikiye ku mwuga we birimo no kuvuga ko nta bwisanzure buhari.

Kuri ubu akorera Royal Media Services aho ari mu bantu bamaze kugena imikorere ya Citizen TV ishamikiye kuri iki kigo akorera.

Imyanzuro ikakaye yagiye afata mu mwuga we

Hari byinshi mu bikorwa yagiye akurikirana birimo n'ibisa nko kwiyahura bitewe nababaga babirimo.

Yagiye atara inkuru rwagati mu ntambara zinyuranye zo muri Congo Kinshasa.

Yigeze kohereza itsinda ry’abanyamakuru bajya gukurikirana ibikorwa byihariye bya Al Shabaab.

Ubuzima busanzwe

Uyu mugabo wayoboye ikiganiro mpaka cy’Abakandida Perezida muri 2017 yashyingiranwe na Jacinta Mueni bafitanye abana 3.Linus Kaikai ari mu banyamakuru bihagazeho cyane mu gisata cya politike mu Karere k'IbiyabigariMu bihe bitandukanye yagiye atara amakuru adasanzwe nk'ay'intambara muri Congo Kinshasa n'ay'abahezanguni n'ibyihebe bya Al Shabaab

Wareba ikiganiro cyose cya Perezida Ruto n'abanyamakuru bagera kuri batatu barimo Linus Kaikai ukomeje kugarukwaho cyane 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND