FPR
RFL
Kigali

Yemi Alade, Juma, Marioo na Harmonize mu batewe ishimwe na Patoranking wubakiye abaturage Stade i Lagos

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/07/2024 9:05
0


Umunyabigwi mu muziki muri Afurika cyane mu njyana ya Afrobeat, Patoranking yubakiye Stade ntoya abaturage bo muri Lagos muri Nigeria, bikora ku mutima abiganjemo ibyamamare.



Patoranking iyi Stade yayubatse mu gace ka Ebute Metta mu cyanya cyari gisanzwe ari icya Leta.

Mu mashusho y’iyi Stade Patoranking yasangiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yayitanzemo nk’impano ku batuye muri aka gace.

Uyu mugabo asobanura ko aka gace kagize uruhare mu kubaka uwo ari we mbega ari nko ku kitura.

Ati”Imana yampaye umugisha nanjye nahaye umugisha abantu banjye, nayubatse bishingiye ku bumwe n’urukundo rw’abantu banjye ba Ebutte Metta.”

Yaboneyeho kandi gusa n'uca amarenga ko ari henshi azubaka igikorwa gisa nk’iki.

Ibikorwa byo gufasha Patoranking asanzwe abikora ndetse mu banyeshuri biga muri Kaminuza ya ALU [African Leadership University] mu Rwanda harimo abarihirwa n’umuryango yatangije.

Uyu mugabo w’imyaka 34 n’abana 2, umutungo we rusange ubarirwa  muri Miliyari 10Frw.

Ibyamamare bitandukanye byiganjemo ibyo mu muziki, byagaragaje ko bikomeje guterwa ishimwe na Patoranking muri abo harimo Yemi Alade bavuzwe mu rukundo.

Abandi ni Juma Jux, Harmonize na Marioo bose bagaragaje ko igikorwa yakoze ari icy’abanyabigwi kandi ari amateka akomeje kubaka.

Patoranking yubakiye abaturage b'agace gafite amateka mu buzima bwe Stade ntoya Ari mu bahanzi bakomeje gufasha umuryango mugari yifashishije ibyo Imana yamuhayeMarioo mu basingije ibikorwa bya Patoranking, uyu akaba ari mu bari mu bihe byabo byiza muri TanzaniaHarmonize uri mu bihagazeho mu myidagaduro y'Akarere yagaragaje ko Patoranking ari gukora ikintu cya nyacyoYemi Alade wigeze kuvugwa mu rukundo na Patoranking bahuriye mu ndirimbo nka Temptation na we yagaragaje ko uyu muhanzi ari umunyabigwiJum Jux uherutse i Kigali na we yashimiye ibikorwa bya mugenzi we mu muziki Patoranking






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND