Umunyabigwi mu muziki muri Afurika cyane mu njyana ya Afrobeat, Patoranking yubakiye Stade ntoya abaturage bo muri Lagos muri Nigeria, bikora ku mutima abiganjemo ibyamamare.
Patoranking iyi Stade yayubatse mu gace ka Ebute Metta mu
cyanya cyari gisanzwe ari icya Leta.
Mu mashusho y’iyi Stade Patoranking yasangiye
abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yayitanzemo nk’impano ku batuye
muri aka gace.
Uyu mugabo asobanura ko aka gace kagize uruhare mu kubaka
uwo ari we mbega ari nko ku kitura.
Ati”Imana yampaye umugisha
nanjye nahaye umugisha abantu banjye, nayubatse bishingiye ku bumwe
n’urukundo rw’abantu banjye ba Ebutte Metta.”
Yaboneyeho kandi gusa n'uca amarenga ko ari henshi azubaka
igikorwa gisa nk’iki.
Ibikorwa byo gufasha Patoranking asanzwe abikora ndetse
mu banyeshuri biga muri Kaminuza ya ALU [African Leadership University] mu
Rwanda harimo abarihirwa n’umuryango yatangije.
Uyu mugabo w’imyaka 34 n’abana 2, umutungo we rusange
ubarirwa muri Miliyari 10Frw.
Ibyamamare bitandukanye byiganjemo ibyo mu muziki, byagaragaje ko bikomeje guterwa ishimwe na Patoranking muri abo harimo Yemi
Alade bavuzwe mu rukundo.
Abandi ni Juma Jux, Harmonize na Marioo bose
bagaragaje ko igikorwa yakoze ari icy’abanyabigwi kandi ari amateka akomeje
kubaka.
Patoranking yubakiye abaturage b'agace gafite amateka mu buzima bwe Stade ntoya Ari mu bahanzi bakomeje gufasha umuryango mugari yifashishije ibyo Imana yamuhaye
Marioo mu basingije ibikorwa bya Patoranking, uyu akaba ari mu bari mu bihe byabo byiza muri Tanzania
Harmonize uri mu bihagazeho mu myidagaduro y'Akarere yagaragaje ko Patoranking ari gukora ikintu cya nyacyo
Yemi Alade wigeze kuvugwa mu rukundo na Patoranking bahuriye mu ndirimbo nka Temptation na we yagaragaje ko uyu muhanzi ari umunyabigwi
Jum Jux uherutse i Kigali na we yashimiye ibikorwa bya mugenzi we mu muziki Patoranking
TANGA IGITECYEREZO