FPR
RFL
Kigali

Euro 2024: U Budage bwakatishije itike ya 1/4 bukomeza gutanga ibimenyetso

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/06/2024 23:33
0


Ikipe y'igihugu y'u Budage yatsinze iya Denmark yerekeza muri 1/4 ikomeza gutanga ibimenyetso mu irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rya Euro ya 2024 ririmo rirabera n'ubundi mu Budage.



Uyu mukino wakinwe kuri uyu Wa Gatandatu taliki ya 29 Kamena 2024 Saa tatu z'ijoro kuri Signal Iduna Park 

Ikipe y'igihugu y'u Budage yatangiye umukino iri hejuru ndetse ku munota wa 3 gusa yari yamaze kunyeganyeza inshundura ku gitego cyari gitsinzwe na Nico Schlotterbeck akoresheje umutwe ariko birangira umusifuzi ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza, Michael Olivier asifura ko habayemo amakosa aracyanga.

Ikipe y'igihugu y'u Budage yakomeje kwatsa umuriro imbere y'izamu rya Denmark ariko umunyezamu,Kascper Schmeichel akomeza ku a ibamba akuramo amashoti aremereye.

Ku munota wa 20 ikipe y'igihugu ya Denmark nayo yabonye uburyo bwashoboraga kugira icyo bibyara ku mupira muremure waruzamuwe na Joachim Andersen maze ufatwa na Christian Eriksen agiye gutereka mu izamu ariko Antonio Rüdiger aritambika umupira ujya muri koroneri.

Ikipe y'igihugu ya Denmark yakomeje gukina ubona noneho yiyuburiye iri kurusha u Budage ndetse ikanabona amahirwe imbere y'izamu nkaho yabonye kufura nziza gusa itewe na Christian Eriksen ayitera mu rukuta.

Bigeze ku munota 36 umukino waje guhagarara bitewe nuko kuri sitade ya Signal Iduna Park hari hari imvura nyinshi ivanze n'inkuba.

Umukino waje gusubukurwa nyuma y'iminota 24 ikipe y'igihugu y'u Budage iza isatira cyane abarimo Kai Havertz babona amahirwe imbere y'izamu gusa igice cya mbere kigiye kurangira na Denmark yarase uburyo buremereye ku mupira uwitwa Christian Eriksen yarahaye Rasmus Hoejlund ariko birangira Manuel Neuer awumukuye ku kirenge.

Mu gice cya kabiri ikipe y'igihugu y'u Budage yaje ishaka igitego ku bubi no kubwiza maze ku munota wa 52 David Raum ahindura umupira myugariro wa Denmark, Joachim Andersen awukozaho intoki bituma umusifuzi ajya kuri VAR avayo atanga penariti.

Iyi penariti yahise iterwa na Kai Havertz ayitereka mu nshundura igitego cya 1 kiba kirabonetse. Abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Denmark bakomeje gukora amakosa nyuma yo gutsindwa igitego cya 1 maze bigeze ku munota wa 68 Nico Schlotterbeck ahereza umupira muremure Jamal Musiala yinjira mu rubuga rw'amahina aterekamo igitego cya 2.

Umukino warangiye ikipe y'igihugu y'u Budage itsinze ibitego 2-0 ihita ikatisha itike ya 1/4 aho igomba kuzahura nizava hagati ya Espagne na Georgia.

U Budage busanze ikipe y'igihugu y'u Busuwisi muri 1/4 yo yakatishije itsinze u Butaliyani ibitego 2-0 bya Remo Fleurer ku munota wa 37 ndetse na Ruben Vargas ku munota wa 46. 

Iyi kipe yo y'igihugu izahura nizava hagati y'u Bwongereza na Slovakia bazakina ku munsi wejo ku Cyumweru.


U Budage bwagatishije itike ya 1/4 cya Euro ya 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND