FPR
RFL
Kigali

Rayon Sports yasinyishije Sefu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/06/2024 20:19
0


Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Niyonzima Olivier Sefu wayihozemo mu myaka itanu ishize, amasezerano y'umwaka umwe.



Ni amakuru yemejwe na Rayon Sports imuha ikaze kuri uyu wa Gatandatu taliki 29 Kamena 2024 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Niyonzima Olivier Sefu usanzwe ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro kugarira, yasinye amasezerano y’umwaka umwe ari umukinnyi wa Murera akaba yahawe miliyoni 14 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukinnyi ateretse umukono ku masezerano nyuma yuko yari amaze igihe ari mu biganiro na Rayon Sports kuva yagaragara bwa mbere mu myitozo yayo taliki 14 Kamena, 2024 ubwo hitegurwaga umukino wiswe Umuhuro w’Amahoro wabaye taliki 15 Kamena 2024 mu birori bibanziriza gutaha Stade Amahoro yavuguruwe ikagirwa nshya.

Niyonzima Olivier Seif wakiniraga Kiyovu Sports yagiyemo avuye muri Rayon Sports, agarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka 5 ayivuyemo.

Uyu mukinnyi bakunze kwita “Kamba Na Roho” yavuye muri Rayon Sports muri 2019, ajya muri APR FC yamusezereye mu 2021, ahita asinya imyaka ibiri muri AS Kigali, ayisoje yerekeza muri Kiyovu Sports umwaka ushize.

Ni umukinnyi wa Kane Rayon Sports isinyishije nyuma ya Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange wakiniraga Gorilla FC ,Ndayishimiye Richard wakiniraga Muhazi United ndetse na Rukundo AbdulRahman wakiniraga Amagaju FC.



Niyonzima Olivier Sefu wasinyiye Rayon Sports amasezerano y'umwaka 1 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND