FPR
RFL
Kigali

Paci & Sophie; 'Couple' nshya mu muziki yakoze mu nganzo ivuga ibigwi Paul Kagame wa FPR-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/06/2024 12:26
0


"Paul Kagame, Amahitamo yacu nk'abanyarwanda!", ni intero ya Paci & Sophie; Couple nshya mu muziki. Aba banyamuziki, bashyize hanze indirimbo nshya bise "Kagame Wacu" igaruka ku bigwi bya Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora y'Umukuru w'Igihugu.



Paci & Sophie ni bashya mu muziki, ariko baragutse cyane mu nganzo. Indirimbo yabo yo kwamamaza Paul Kagame, yeretswe urukundo rwinshi dore ko mu gihe gito cyane imaze kuri Youtube, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 24, ikaba imaze gutangwaho ibitekerezo 80. Ni indirimbo yakozwe na Mok Vybz mu buryo bw'amajwi, Eliel Filmz akora amashusho.

Aba bahanzi baterura bagira bati "Banyarwanda mbabaze, 'uwagukamiye amata, akaguha umutekano, mbese wamunganya iki' ? "Ehh ntacyo, ni ukuri ntacyo". Reka nongere mbabaze, 'uwaguhaye amashuri, amavuriro ari hafi, ese wamunganya iki' ?, "Ehh ntacyo, ni ukuri ntacyo". Kagame Paul tuzamutora, "Ehhh tuzamutora", FPR tuzayitora, "Ehhh tuzayitora". 

Bakomeza bashimira Perezida Kagame kuba yarahaye ijambo abagore, akubaka ibikorwaremezo birimo Stade Amahoro, Ibibuga by'Indenge, n'ibindi. Bahamagarira abanyarwanda kuzatora Paul Kagame Ijana ku ijana kuko 'arabikwiriye' ndetse bakazatora n'Abadepite bayo bagera kuri 80 bari kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Paci & Sophie; amazina yabo asanzwe ni Rwagasana Pacifique na Umwari Sophie. Paci avuga ko yatangiye umuziki akiri umwana aho yaririmbaga muri Korali y'abana, akura akunda kuririmba. Indirimbo ye ya mbere yayisohoye mu mwaka wa 2007. Umugore we Sophie nawe ni uko yakuze akunda kuririmba ndetse aba no muri Korali.

Aba bombi bavuga ko batarashakana, buri umwe yari asanzwe aririmba, gusa ni bashya nk'itsinda kuko batangiye kuririmbana nyuma yo gukora ubukwe. Paci yagarutse kuri iyi ndirimbo "Kagame Wacu" iri kwifashishwa hirya no hino mu kwamamaza Paul Kagame, atangaza icyamuteye kuyiririmba, ati: ”Kuvuga kuri Kagame Paul ubwabyo biranshimisha".

Mu kiganiro na InyaRwanda, Paci yavuze ko "urebye amateka y’u Rwanda, aho igihugu cyacu kigeze ubwabyo, ni ibikorwa byivugira. Iyo muvuga rero [Paul Kagame] mba numva binteye ishema cyane ndetse bikantera kubwira n'abandi kumushyigikira kugira ngo u Rwanda rwacu rukomeze rutere imbere."

Paci na Sophia bakoze ubukwe mu mwaka wa 2017, bakaba bafite indrimbo ebyiri ziri hanze arizo "Kagame Wacu" ndetse n'indi yitwa "Akira Ishimwe" yo kuramya no guhimbaza Imana. Intego yabo ni ugukomeza bagakora ibikorwa byinshi nabo bagatanga umusanzu wabo mu kubaka uruganda rwa muzika nyarwanda rukaguka rukagera ku isi hose.

Bakomeje bavuga ko bagambiriye kandi gukora umuziki unogeye abanyarwanda by'umwihariko kuticisha irungu abakunzi b'umuziki nyarwanda muri rusange. Bati "Intego yacu ni ugukora ibihangano byinshi kandi binogeye abanyarwanda dutanga umusanzu wacu mu guteza imbere umuziki nyarwanda".

Amatora ya Perezida n'ay'Abadepite azaba kuwa 14 Nyakanga ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse na tariki 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu Rwanda. Kuri ubu hakomeje ibikorwa byo kwamamaza Abakandida bahatanye muri aya matora, bikaba bizashyirwaho akadomo kuwa 13 Nyakanga 2024.


Paci avuga ko kuririmba kuri Paul Kagame byamuryoheye cyane


Bamaze gukora indirimbo ebyiri kuva batangiye kuririmbana nka 'Couple'

REBA INDIRIMBO "KAGAME WACU" YA PACI & SOPHIA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND