RFL
Kigali

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje amajwi y’agateganyo yavuye mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/07/2024 14:02
0


Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, yatangaje ku mugaragaro amajwi y’agateganyo yavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024.



NEC yatangaje amajwi y'agateganyo yavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite, bishimangira ko Perezida Paul Kagame yongeye gutsinda aya matora ku majwi 8,822,794 (99.18%), akurikirwa na Habineza Frank wagize angana na 0.50%, mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0.32%.

Ni mu gihe kandi, FPR-Inkotanyi n'indi mitwe 8 bari bafatanyije batsinze amatora y'Abadepite ku kigero cya 68.83%, PL yatsinze ku kigero cya 8.66%, PSD yatsinze ku 8.62%, DGPR-Green Party yatsinze ku kigero cya 4.56%, PDI yatsinze ku kigero cya 4.61%, PS Imberakuri yatsinze ku kigero cya 4.51%, naho umukandida wigenga Nsengiyumva Janvier atsindira kuri 0.21%.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yongeye gushimira abanyarwanda uko bitwaye mu bikorwa by'amatora y'uyu mwaka yakozwe tariki 14-15 Nyakanga 2024.

Ku wa 15 Nyakanga 2024, ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize 0.53% naho Mpayimana Phillippe 0.32%.

Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi yavutse tariki 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Nyarutovu muri Tambwe, mu Ruhango.

Amashuri abanza yayigiye muri Rwengoro Primary School muri Uganda, ayisumbuye ayiga muri Ntare School na Old Kampala Senior Secondary School.

Paul Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu nyuma gato y’urupfu rwa Maj Gen Gisa Fred Rwigema, aruyobora kuva mu 1990 kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo u Rwanda rwabohorwaga.

Yabaye Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’Ubumwe, kugeza tariki 22 Mata 2000 ubwo yarahiriraga kuba Perezida w’u Rwanda w’inzibacyuho.

Tariki 25 Kanama 2003, Paul Kagame yatsinze amatora ya mbere u Rwanda rwari rukoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yongeye kwiyamamaza anatsinda amatora mu 2010, 2017 na 2024.


Iby'agateganyo byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite byongeye gushimangira intsinzi yihariye ya Perezida Paul Kagame na FRP Inkotanyi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND