RFL
Kigali

Umuhoza Vanessa na Venuste Icyitegetse batorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/07/2024 16:34
0


Kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ku buryo bw'agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite yabaye ku ya 14-15 Nyakanga uyu mwaka ndetse n'ay'ibyiciro byihariye yabaye ku ya 16 Nyakanga.



NEC yatangaje ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite ndetse n'ayo mu byiciro byihariye byatowe ku ya 16 Nyakanga 2024. Hatangajwe ko mu cyiciro cy'Abagore mu Mujyi wa Kigali hatowe Kanyange Phoebe watsindiye kuri 82.78% na Gihana Donatha watsindiye kuri 76.08%.

Mu Ntara y'Amajyaruguru hatsinze abagore bane aribo; Uwamurera Olive (79.35%), Mukarusagara Eliane (79.33%), Ndangiza Madina (74.04), na izere Ingrid Marie Parfaite (73.32%).

Ni mu gihe mu Ntara hatowe abagore 6 barangajwe imbere na Tumushime Francine wagize amajwi 77.34%. Mu Ntara y'Iburasirazuba naho hatsinze abagore batandatu bayobowe mu majwi na Kazarwa Gerturde watsindiye ku majwi angana na 62.06%.

Mu ntara y'Iburengerazuba hatsinze abagore batandatu bayobowe mu majwi na Ingabire Aline wagize amajwi angana na 72.2%. 

Mu cyiciro cy'Urubyiruko cyari gihanzwe amaso na benshi, hatsinze Umuhoza Vanessa Gashumba wagize amajwi angana na 73.72%, na Icyitegetse Venuste watsindiye ku majwi 62.35%, aba akaba ari bo Badepite bagiye guhagararira urubyiruko Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

Mu cyiciro cy'Umudepite uhagarariye Abafite ubumuga, hatsinze Mbabazi Olivia watorewe ku majwi angana na 59.90%.


Umuhoza Vanessa Gashumba ari mu batorewe kuba Abadepite bahagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda


Umwaka ushize yari ahagarariye urubyiruko mu Nama y'Igihugu y'Urubyiruko, ndetse ari no muri ba Komiseri bahagarariye urubyiruko muri Komite Nyobozi y'Umuryango FPR-Inkotanyi


Icyitegetse Venuste watorewe kuba Umudepite uhagarariye urubyiruko, yari amaze imyaka 10 ari umukorerabushake mu Karere ka Nyarugenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND