Hamenyekanye inkuru y’inshamugongo ivuga ko umunyarwenya Martin Mull wakunzwe cyane mu gutera urwenya no mu gukina filime zitandukanye yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko.
Amakuru y’uko umunyarwenya Martin Mull yitabye Imana yamenyekanye atangajwe n’umukobwa
we, ashimangira ko umubyeyi we yatabarutse ku ya 27 Kamena uyu mwaka.
Mu
butumwa yashyize ku rukuta rwa Instagram yagize ati: “Mbabajwe cyane no
kubamenyesha ko Data yaguye mu rugo ku ya 27 Kamena, nyuma yo guhangana n’uburwayi
bw’igihe kirekire.”
Yakomeje
agira ati: “Yari azwiho kuba indashyikirwa muri buri cyiciro cyo kunezeza
abantu. Yahoranaga urwenya rusekeje. Nta na rimwe yigeze abaho adasekeje.”
Uyu
mukobwa yavuze ko se azakumburwa cyane n’umubyeyi basigaranye [Nyina], inshuti
ze ndetse n’abo bakoranaga, abahanzi n’abanyarwenya bakinanye, maze amwibutsa
ko nubwo yagiye akimukunda kandi nawe azamukumbura cyane.
Uyu
mukinnyi wa filime yamenyekanye cyane mu myaka ya za 70 nyuma yo gukina muri
filime zirimo Mary Hartman, Fernwood 2
Night, America 2 Night n’izindi.
Martin
kandi, yari afite n’impano yo gukora umuziki kuko yanditse indirimbo nka "A
Girl Named Johnny Cash," yaje kuririmbwa na Jane Morgan ndetse ikaza no ku
rutonde rw’izikunzwe cyane ku mbonerahamwe ya Billboard. Mull afite ukuntu
yahuzaga impano ye y’umuziki na Sinema, kuko nko mu 1971, yakinnye ari Producer
muri filime yitwa Jump.
Abarebye
filime cyane mu 1990, bamuzi muri filime nka Sabrina, The Teenage Witch,
Roseanne n’izindi. Ubwo yakoraga umwuga we kandi yagaragaye no mu biganiro
bikomeye birimo ‘Two and a Half Men,’ ‘Arrested Development,’ ‘The Cool Kids’ n’ibindi.
Mu 2016, yatoranijwe mu bagomba guhabwa igihembo cya Emmy, ku bw’uruhare yagize
muri filime ya 'Veep.'
Martin Mull wari umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime yitabye Imana ku myaka 80 y'amavuko
TANGA IGITECYEREZO