FPR
RFL
Kigali

Umunyarwenya Martin Mull yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/06/2024 11:02
0


Hamenyekanye inkuru y’inshamugongo ivuga ko umunyarwenya Martin Mull wakunzwe cyane mu gutera urwenya no mu gukina filime zitandukanye yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko.



Amakuru y’uko umunyarwenya Martin Mull yitabye Imana yamenyekanye atangajwe n’umukobwa we, ashimangira ko umubyeyi we yatabarutse ku ya 27 Kamena uyu mwaka.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Instagram yagize ati: “Mbabajwe cyane no kubamenyesha ko Data yaguye mu rugo ku ya 27 Kamena, nyuma yo guhangana n’uburwayi bw’igihe kirekire.”

Yakomeje agira ati: “Yari azwiho kuba indashyikirwa muri buri cyiciro cyo kunezeza abantu. Yahoranaga urwenya rusekeje. Nta na rimwe yigeze abaho adasekeje.”

Uyu mukobwa yavuze ko se azakumburwa cyane n’umubyeyi basigaranye [Nyina], inshuti ze ndetse n’abo bakoranaga, abahanzi n’abanyarwenya bakinanye, maze amwibutsa ko nubwo yagiye akimukunda kandi nawe azamukumbura cyane.

Uyu mukinnyi wa filime yamenyekanye cyane mu myaka ya za 70 nyuma yo gukina muri filime zirimo Mary Hartman, Fernwood 2 Night, America 2 Night n’izindi.

Martin kandi, yari afite n’impano yo gukora umuziki kuko yanditse indirimbo nka "A Girl Named Johnny Cash," yaje kuririmbwa na Jane Morgan ndetse ikaza no ku rutonde rw’izikunzwe cyane ku mbonerahamwe ya Billboard. Mull afite ukuntu yahuzaga impano ye y’umuziki na Sinema, kuko nko mu 1971, yakinnye ari Producer muri filime yitwa Jump.

Abarebye filime cyane mu 1990, bamuzi muri filime nka Sabrina, The Teenage Witch, Roseanne n’izindi. Ubwo yakoraga umwuga we kandi yagaragaye no mu biganiro bikomeye birimo ‘Two and a Half Men,’ ‘Arrested Development,’ ‘The Cool Kids’ n’ibindi. Mu 2016, yatoranijwe mu bagomba guhabwa igihembo cya Emmy, ku bw’uruhare yagize muri filime ya 'Veep.'


Martin Mull wari umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime yitabye Imana ku myaka 80 y'amavuko 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND