FPR
RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Bill Cobbs yitabye Imana ku myaka 90

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/06/2024 16:37
0


Bill Cobbs wari umukinnyi wa filime ukomeye muri Amerika, wamenyekanye muri 'The Bodyguard' na 'Night at the Museum' n'izindi, yitabye Imana afite imyaka 90 y'amavuko.



Umukinnyi wa filime William Fransisco 'Bill' Cobbs uri mu birabura ba mbere banditse amateka muri Hollywood, benshi bitaga 'The Godfather of Black Actors', yatangiye kubaka izina kuva mu 1974 ubwo yakinaga muri filime yitwa 'The Taking of Pelham One Two Three', ari na ho sitidiyo za Sinema zaboneye ubuhanga bwe bagatangira kumwitabaza.

Ni we mukinnyi wa filime rukumbi ku Isi waciye agahigo ko kugera ku myaka 85 amaze gukina muri filime 200 harimo n'iz'uruhererekane. Bill Cobbs waruzwiho ijwi rikomeye yanubakiye izina muri filime zamenyekanye ku rwego mpuzamahanga harimo 'The Bodyguard' yakinanye na nyakwigendera Whitney Houston.

Bill Cobbs wari ufite agahigo ko kuba yarakinnye muri filime 200 yitabye Imana

Nubwo Bill Cobbs yari yaragiye mu kiruhuko kizabukuru, yakundaga kugarukwaho cyane bitewe n'amateka yanditse muri Sinema, dore ko hari n'igihembo gitangwa buri mwaka muri 'NAACP Images Awards' cyamwitiriwe.

Amakuru y'urupfu rwe yatangajwe n'umuvandimwe we Thomas G. Cobbs hamwe n'umujyanama we Chuck I Jones batangarije Associated Press ko Bill Cobbs yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa Gatatu, apfiriye mu rugo rwe ruherereye Riverside muri California.

Apfuye yarafite imyaka 90 y'amavuko

Bemeje ko yapfuye urupfu rusanzwe kuko atari arwaye ahubwo ko batekereza ko n'imyaka ye yabigizemo uruhare. Bill Cobbs yitabye Imana amaze igihe gito ahawe igihembo cya 'Emmy Award' nk'umukinnyi wa filime winararibonye, ndetse na 'Oscar Award' nk'umukinnyi witwaye neza muri filime z'icyikango.

Bill Cobbs kandi yagiye akina no muri filime zamamaye nka 'The Color of Money', 'Demolition Man', 'Equalizer', 'Six Feet Under', 'Sesame Street'. Biteganijwe ko azashyingurwa kuwa Gatanu w'iki cyumweru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND