FPR
RFL
Kigali

Ibitaravuzwe ku rubanza rwamaze imyaka 6 Habyarimana yatsinzemo abakoresheje amazina ya Kanyombya na Samusure-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/06/2024 12:25
0


Habyarimana Charles wamenyekanye cyane ubwo yandikaga filime zaciye ibintu nka “Zirarazishya” yatangaje ko yatsinze urubanza yaburanagamo n’ikigo cyakoresheje amazina yahanze y’abakinnyi ba filime bamamaye nka ‘Sekaganda’, ‘Samusure’, ‘Kanyombwa’ n’andi kandi ko yahawe indishyi ishyitse.



Ni urubanza yari amazeho hafi imyaka itandatu aburana mu nkiko zinyuranye. Uyu mugabo yashyize itafari kuri Cinema Nyarwanda mu gihe cy’imyaka 30 ishize, kandi asobanura ko yabikoze kubera ko ari ibintu yakundaga kuva akiri muto.

Yabaye umwanditsi w’ikinamico zatambutse igihe kinini kuri Radio Rwanda nka ‘Inkuracyobo y’Amaraso’. Ariko izina rye ryavuzwe cyane mu itangazamakuru no muri Cinema nyuma y’uko yanditse filime nka ‘Ntawe umenya aho bwira ageze’ yakoze atewe inkunga n’icyahoze ari ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (Caisse sociale).

Iyi filime yashyize ku isoko abakinnyi ba filime bakomeye muri iki gihe mu Rwanda barimo nka ‘Kanyombya’ wabiciye bigacika ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihe, ‘Nyirankende’, ‘Kanuma’, ‘Samusure’, ‘Nyirakimonyo’, ‘Nyagahene’, ‘Nyirakanyana’ n’abandi banyuranye.

Ni filime yari igizwe n’ibice birenga 50 yatambukaga kuri Televiziyo Rwanda mu myaka ya 2003, ndetse benshi bagiye bayihererekanya binyuze kuri CD n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byari bigezweho muri kiriya gihe- Nawe avuga ko iyi filime yahinduye ubuzima bwe.

Uyu mugabo amaze imyaka 22 atangiye urugendo rwo guteza imbere Cinema. Ariko kandi izina rye ryanamamaye cyane nyuma y’uko ashyize hanze filime yise ‘Haranira kubaho’- Ni filime avuga ko yabaye nziza cyane, kandi irakundwa cyane, byanamuhaye imbaraga zo kwiga kuyobora no kwandika filime.

Yanakoze kandi filime ‘Zirarazishya’ mu 2009.-Aha hose yakoreshaga abakinnyi bamwe ndetse n’amazina amwe kugira ngo abashe gucengera mu bantu.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Habyarimana Charles yavuze ko yahisemo kudahindura ariya mazina y’abakinnyi ahanini bitewe nuko inkuru za filime zabaga zimeze nk’aho zikurikiranye.

Ati “Habayeho kudahindura amazina, kandi zikaba n'inkuru zisa n'aho zikurikiranye bituma rero n'aya mazina y'abakinnyi nakoresheje amenyekana kandi arakomera."

Uyu mugabo yavuze ko nubwo bimeze gutya, hari kimwe mu bigo cyakoresheje abakinnyi yatoje mu nyungu zabo bwite, kandi banakoresheje umwimerere w'amazina yabo nta burenganzira yatanze, bituma yiyambaza inkiko kugira ngo arenganurwe.

Avuga ko ibi bitari mu mpamvu zatumye nyuma ya filime ‘Haranira kubaho' atarongeye kugaragara muri Cinema nk'umuntu wagize uruhare. Habyarimana yavuze ko adashobora kuvuga icyo kigo mu itangazamakuru 'kubera ko twagiranye amasezerano yo kubika ibanga'.

Ati''Ni ibintu byatumye njya mu manza bifata imyaka itandatu yose....inkiko zagiye zindenganya, gusa baratsindaga hose...Baratsinze kuva hasi kugera mu rukiko rukuru noneho nitabaza inzira yo kurenganurwa.... Urukiko rw'Ikirenga nirwo rwasuzumye, nsubirishamo urubanza rwa nyuma kandi aho ndahatsindira.

Yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye atsindwa ku mpamvu atumvaga neza, ndetse byatumye itegeko rirengera iby'umutungo mu by'ubwenge arimenya birushijeho, yiyemeza kuburana kugeza abonye ubutabera. Ati "Sinibazaga impamvu ndigutsindwa, bituma nanjye nshikama ndakomeza."

Habyarimana yavuze ko mu rukiko rw'ikirenga yahasanze abacamanza batanu b'abahanga kandi 'koko baciye urubanza ku buryo mpora ndusubiramo nkumva ndanyuzwe'.

Yavuze ko aba bacamanza babagiriye inama yo kumvikana ndetse n'inyungu bagomba kumuha. Ati "Hari indishyi bampaye ntari buvuge umubare kubera nyine y'uko twumvikanye y'uko biba ibanga."

Habyarimana yavuze ko yari yarumvikanye na bariya bakinnyi yakoreshaga muri filime, ariko ko icyo buri umwe atari yemerewe ari ugukoresha izina yamuhaye mu nyungu ze bwite.

Yavuze ko kwitabaza inkiko byaturutse mu kuba kiriya kigo cyakoresheje amazina ya bariya bakinnyi bayakoresha uko yari ari batayahinduye.

Ati "Naje kubona mbona hari ikigo cyafashe ya mazina kirimo kiyakoresha mu bucuruzi, ariko bo bari bagiranye amasezerano yo kubakoresha ibyo bise urwenya, bakagira uko babitambutsa ariko babikora muri ya mazina 'Kanyombya', 'Sekaganda', bari kubikora batisunze ayo mazina nahanze."

Nta masezerano abakinnyi bari bagiranye na kiriya kigo avuga ko bazakoresha amazina bahawe na Habyarimana Charles, ari nayo mpamvu mu rubanza Habyarimana yareze ikigo gusa. Ati “Iyo nsanga bariya bakinnyi baratanze uburenganzira nari kubarega bombi, nari kurega ikigo ndetse n’abakinnyi.”

Habyarimana Charles yatangaje ko yatsinze urubanza yaburanagamo n’ikigo cyakoresheje amazina y’abarimo ‘Kanyombya’, ‘Samusure’, ‘Sekaganda’ mu nyungu z’abo bwite

Habyarimana yavuze ko yahawe indishyi ishyitse mu rubanza ku kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge binyuze muri filime ze yashyize hanze


Niyitegeko Gratien wakoreshaga izina rya Sekaganda muri filime za Habyarimana, ari mu bakinnyi bakomeye muri iki gihe


Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure yagize ibihe byiza muri filime abikesha filime zahanzwe na Habyarimana


Na n’ubu uyu munsi izina Kanyombya ryabaye Kanyombya! Habyarimana niwe wabaye imvano ryo gukomera kwaryo

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYETWAGIRANYE NA HABYARIMANA CHARLES

">


VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND