FPR
RFL
Kigali

Copa america: Colombia yageze muri kimwe cya Kane, Brazil iratsinda iguma gutegeraza

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:29/06/2024 10:03
0


Ubwo imikino ya Copa America yakomezaga, ikipe y'igihugu ya Colombia yatsinze Costa Rica, naho Brazil itsinda Paraguay.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu hakomezaga imikino ya Copa America ya kabiri mu itsinda rya Kane. Umukino wabimburiye indi, ni uwahuje ikipe y'igihugu ya Colombia na Costa Rica. wabereye kuri State Farm Stadium, usifurwa na Gustavo Tejera wo muri Uruguay. 

Ku munota wa 31 ikipe y'igihugu ya Colombia ni bwo yinjiye neza mu mikino nyuma yo kubona igitego cyatsinzwe kuri Penaliti ya Luis Díaz. Igice cya mbere cyarangiye Colombia igikomeje kwiharira umupira, gusa nta kindi gitego yigeze itsinda muri icyo gice. 

Colombia ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe muri iyi Copa America, ku munota wa 59 yabonye igitego cya kabiri cya Davinson Sánchez, naho ku munota wa 62 ibona igitego cya Gatatu cya Jhon Córdoba. 

Ibyo bitego bitatu byabonetse mu mikino, ni na byo byahise bishyira akadomo ku rugendo rwa Colombia muri kimwe cya Kane, aho isigaye iri kurwana no kureba ko izayobora itsinda. 


Ikipe y'igihugu ya Colombia yageze muri kimwe cya Kane nyuma yo gutsinda Costa Rica 

Uretse umukino wa Colombia na Costa Rica, kuri Allegiant Stadium habereye undi mukino, ikipe y'igihugu ya Brazil yatsinzemo Paraguay ibitego bine kuri kimwe. Ni umukino wasifuwe na Piero Maza ukomoka muri Chile. 

Brazil yari yitwaye nabi ku mukino wa mbere inganya na Costa Rica, kuri uyu wa Gatandatu byasabye iminota 31 gusa ngo Lucas Paqueta abe afunguye amazamu kuri Penaliti. Nyuma y'iminota ine, ubwo hari ku munota wa 35, Lucas Paqueta yongeye gutanga umupira kwa Vinicius Junior, atsinda igitego cya kabiri. 

Ubwo igice cya mbere cyari kigiye kurangira, ku munota wa 45+5 Brazil yabonye igitego cya Gatatu cya Vinicius Junior, nuko igice cya mbere kirangira Brazil ifite ibitego bitatu ku busa bwa Paraguay. 

Mu gice cya kabiri, Paraguay yagarukanye imbaraga zidasanzwe, nuko Omar Alderete ayitsindira igitego cya mbere ku munota wa 48, gusa Brazil yahise itsinda icya Kane ku munota wa 65. 

Ibitego bine bya Brazil kuri kimwe cya Paraguay byatumye Brazil ibona amanota atatu igira amanota ane, iba iya kabiri inyuma ya Colombia ifite amanota atandatu. 

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, imikino ya Copa America mu matsinda iratangira gusozwa. Mu itsinda rya mbere, Canada irakina na Chile naho Argentina ikine na Peru.


Brazil yatsinze Paraguay igarura icyizere muri Copa America 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND