FPR
RFL
Kigali

Alon Gomis wahoze muri Rayon Sports yabonye ikipe izakina imikino ya CAF Confederation Cup

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/07/2024 11:09
0


Alon Gomis wahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports yerekeje mu ikipe ya Jamus Sports Club yo muri Sudani y'Epfo.



Mu ijoro ryatambutse ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga nibwo uyu musore ukina asatira izamu yasinye amasezerano y'imyaka ibiri mu ikipe ya Jamus Sports Club ikina icyiciro cya mbere muri Sudani y'Epfo.

Iyi kipe ikaba izakina imikino ya CAF Confederation Cup.  Tariki 3 Mutarama uyu mwaka, nibwo Gomis yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y'amezi 6. 

Uyu musore ntabwo yahiriwe n'ayo mezi kuko atabashije kubona umwanya uhagije wo gukina ndetse byatumye nyuma ya shampiyona atarabashije kongererwa amasezerano.

Gomis ukomoka muri Senegal yabonye ikipe izakina imikino Nyafurika 

Rayon Sports ubwo yakiraga Gomis ku kibuga cy'indege abafana barishimye cyane bizeye ko babonye igisubizo cya rutahizamu ariko ntabwo byamuhiriye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND