FPR
RFL
Kigali

David Chimezie wakinaga muri Nigeria yageze mu Rwanda aje gusinyira ikipe ya Police FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/07/2024 11:57
0


Myugariro ukomoka muri Nigeria David Chimezie wakiniraga ikipe ya Enugu Rangers yo muri Nigeria yageze mu Rwanda aho aje gusinyira Police FC.



Ikipe ya Police FC ikomeje kwiyubaka mu buryo bukomeye aho iri kwiyubaka yitegura imikino Nyafurika ya CAF confederation Cup.

Mu gukomeza kwiyubaka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga ikipe ya Police FC yakiriye Myugariro wakinaga mu mutima w'ubwugarizi bw'ikipe ya Enugu Rangers.

Uyu musore ufite uburebure bwa metero imwe na sanimetero 85 yagombaga kugera mu Rwanda mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, gusa indege yaje gukererwa biba ngombwa ko agera mu Rwanda ku isaha ya saa 07:00 am.

Biteganyijwe ko uyu musore ahita asinya amasezerano y'imyaka ibiri kuko ibiganiro byose byarangiye mbere. Biteganyijwe ko uyu musore azajya akinana na Yakubu Issah nawe uherutse gusinyira Police FC gusa we akaba akomoka muri Ghana.

David yafashije ikipe ye ya Enugu kwegukana igikombe cya shampiyona ya Nigeria







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND