FPR
RFL
Kigali

Rayon Sports yasinyishije Fitina Ombolenga

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/06/2024 18:02
0


Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Fitina Ombolenga nyuma y'igihe kinini bari mu biganiro.



Uyu mukinnyi yasinyiye Murera amasezerano y'imyaka 2 kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024. 

Fitina Ombolenga yahawe miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda nka ' recruitment ' ndetse n'umushahara wa miliyoni 1 Frw ku kwezi nk'uko amakuru abivuga.

Uyu mukinnyi akina yugarira anyuze ku ruhande rw'iburyo ashyize umukono ku masezerano nyuma y'igihe kinini ari mu biganiro na Rayon Sports gusa akaba yari yarabaye aretse gufata umwanzuro bitewe nuko hari andi makipe yamwifuzaga arimo Police FC ndetse n'andi yo hanze y'u Rwanda.

Fitina Ombolenga yerekeje muri iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru nyuma yo gutandukana na mukeba wayo APR FC asoje amasezerano. 

Uyu musore wamaze hafi imyaka ibiri ari Kapiteni wa APR FC, yageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2017 aho yatwariyemo ibikombe bitandatu bya shampiyona hamwe na kimwe kiruta ibindi. Byumwihariko, akaba yarashoje umwaka wa 2021 ari umwe mu batsinze ibitego byinshi mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nubwo yari myugariro.

Ni umukinnyi wa Gatanu Rayon Sports isinyishije nyuma ya Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange wakiniraga Gorilla FC ,Ndayishimiye Richard wakiniraga Muhazi United,Rukundo AbdulRahman wakiniraga Amagaju FC ndetse na Niyonzima Olivier Sefu wakiniraga Kiyovu Sports.


Fitina Ombolenga yemereye InyaRwanda ko yamaze gusinyira Rayon Sports 


Fitina Ombolenga usanzwe ukinira Amavubi yerekeje muri Rayon Sports 


Fitina Ombolenga yaramaze muri APR FC imyaka 7








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND