FPR
RFL
Kigali

Minisitiri Dr Utumatwishima yashimiye The Ben ku musanzu yatanze mu kwamamaza Perezida Kagame

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/06/2024 20:21
0


Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yashimiye Mugisha Benjamin [The Ben] ku musanzu yatanze mu kwamamaza Perezida Paul Kagame asubiramo indirimbo ' Thank You Kagame’ ya Kitoko Bibarwa.



Guhera tariki ya 22 z'uku kwezi mu turere dutandukanye hari gukorwa ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi nk’umukandida ku mwanya wo kuyobora igihugu mu matora ategerejwe tariki ya 15 Nyakanga imbere mu gihugu na 14 ku banyarwanda baba hanze.

Mu ndirimbo z'iri gukoreshwa cyane harimo n'iyakozwe na Kitoko yise Thank You Kagame’ ivuga ibigwi bya Perezida Kagame akaba yayikoze muri 2017 ubwo nabwo yarari mu bihe byo kwiyamamaruza kuyobora u Rwanda.

Kuri ubu iyi ndirimbo yamaze gusubirwamo na The Ben ndetse yewe ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu yashyize hanze agace gato kayo arimo arayisubiramo mu buryo bwishinimiwe na benshi.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah nawe abinyujije ku rubuga rwe rwa X kuri iki Cyumweru yashimiye uyu muhanzi ko yatanze umusanzu mu kwamamaza Perezida Kagame. Yashyizeho ka gace gato maze agaherekesha amagambo agira ati " Ninde wavuze ko campaign itaba romantique?. Wakoze The Ben".

Mu bandi berekanye ko bashimishijwe n'iyi ndirimbo barimo Tom Close, Tricia Close, Alliah Cool, Zizou Al Pacino, Rusine Patrick, Anitha Pendo ndetse n'abandi.

The Ben akomeje kwerekana ko ashyigikiye Perezida Kagame kuko yaherukaga no  kugaragara mu ndirimbo ya Mariya Yohana yasubiranyemo na Yvan Muzik na Marina nayo yerekana ibyiza yagejeje ku Rwanda.


Dr. Utumatwishima yashimiye The Ben ku musanzu yatanze mu kwamamaza Perezida Kagame 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND