FPR
RFL
Kigali

Euro 2024: U Bwongereza bubifashijwemo na Jude Bellingham bwakatishije itike ya 1/4

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/06/2024 22:07
0


Ikipe y'igihugu y'u Bwongereza ibifashijwemo na Jude Bellingham yakatishije itike ya 1/4 isezereye ikipe y'igihugu ya Slovakia mu irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku Mqugabane w'u Burayi rya Euro ya 2024 riri kubera mu Budage.



Ni mu mukino wa 1/8 wakinwe kuri iki Cyumweru Saa kumi n'ebyiri ubera kuri Veltins Arena.

Ikipe y'igihugu ya Slovakia yatangiye umukino isatira ndetse yewe ku munota wa 3 gusa yabonye kufura ku ikosa Marc Guehi yari akoreye David Strelech binatuma ahabwa ikarita y'umuhondo ariko Ondrej Duda ayitera nabi.

Ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yakomeje umukino ariyo yiharira umupira gusa bawutakaza ho gato abasore bayo bagakora amakosa ndetse bikanabaviramo guhabwa amakarita y'imihondo.

Ku munota wa 10 uwitwa Kieran Trippier yarekuye ishoti riremeye ryashoboroga no kuvamo igitego ariko birangira rinyuze impande y'izamu gato cyane.

Bigeze ku munota wa 25 ikipe y'igihugu ya Slovakia yaje gutungurana ifungura amazamu ku gitego cya Ivan Schranz ku mupira yari ahawe na David Strelec.

Nyuma yo gutsindwa igitego ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yahise itangira akazi ko gushaka igitego cyo kwishyura ndetse ikaniharira umupira ariko gusa ku bijyanye no gutera mu izamu bikaba ikibazo.

Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe y'igihugu ya Slovakia ikiyoboye n'igitego 1-0. Mu gice cya kabiri nabwo u Bwongereza bwakomeje gusatira ndetse buza no kubona igitego gitsinzwe na Phil Foden ku mupira yari ahawe na Kieran Trippier ariko birangira umusifuzi avuze ko  habayemo kurarira nyuma yo kuva kuri VAR.

Ikipe y'igihugu ya Slovakia yakomeje kwihagararaho cyane cyane ibifashijwemo n'umunyezamu wayo,Martin Dubravka wakuragamo imipira yashoboraga guteza ibibazo.

Umukino ugiye kurangira Jude Bellingham yaje gutabara u Bwongereza atsinda igitego cyo kwishyura ku mupira yari ahawe na Marc Guehi.

Byahise biba ngombwa ko hitabazwa iminota 30 y'inyongera maze ku munota wa 91 gusa Harry Kane ahita atsinda igitego cya 2 ku mupira yari ahawe na Ivan Toney.

Umukino waje kurangira ikipe y'igihugu y'u Bwongereza isezereye iya Slovakia iyitsinze ibitego 2-1 ihita yerekeza muri 1/4 aho igomba kuzacakirana n'u Busuwisi bwo bwasezereye u Butaliyani ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu.

Uko Jude Bellingham yatsinzemo igitego cyo kwishyura cy'u Bwongereza 

Harry Kane na Jude Bellingham batsindiye u Bwongereza 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND