Kigali

Huye: Dr Frank Habineza azashyiraho isomo ry’amategeko mu ishami ry’ubuganga nayobora Igihugu

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:30/06/2024 20:18
0


Dr Frank Habineza umukandida w’ishyaka Green Party mu matora y’Umukuru w’Igihugu yavuze ko namara gutorwa azashyiraho isomo ry’amategeko muri Kaminuza kugira ngo umuntu amenye icyaha icyo aricyo ndetse n’itegeko rimurengera.



Kuri iki cyumweru akaba umunsi wa 9 w’ibikorwa byo kwiyamamaza, ishyaka Green Party ndetse n’Abarwanashyaka baryo berekeje mu Ntara y’Amagepfo,Akarere ka Huye Umurenge wa Mukura.

Mu masaha ya nyuma ya Saa Sita gato nibwo Dr Frank Habineza umukandida w’ishyaka Green Party yageze muri uyu murenge hanyuma yakirwa n’abantu benshi abandi buzura amazu kugira ngo bamuhange amaso.

Umuyobozi w’umurenge wa Mukura, yahaye ikaze abashyitsi bagendereye uyu murenge hanyuma asaba abaturage kurangwa n’ubwitonzi ndetse no gutega amatwi kugira ngo bumve imigabo n’imigambi y’ishyaka Green Party.

Mu kanyamuneza kenshi, Ntezimana Jean Claude ucyuye igihe mu Nteko Inshinga A mategeko yahise atangira kuganiriza abaturage bo muri aka karere ababwira ko yishimiye kuba yagarutse mu rugo abazaniye ibyiza. Ati “Nishimiye ko uyu munsi nagarutse mu rugo mbazaniye ibyiza gusa. Murabizi aha si ubwa mbere tuhaje.”

Ntezimana Jean Claude umwe mu bakandida depite 50 batanzwe n’ishyaka Green Party, yeretse abaturage b’akarere ka Huye bamwe mu bakandida bagendanye hanyuma abasaba kuzatora ku nyoni ya Kagoma mu matora y’Abadepite.

Nk’umukandida depite uhatanye mu matora y’uyu mwaka, Ntezimana Jean Claude akaba n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka Green Party yavuze ko muri manda ishize bakoze ibishoboka byose bagakora ubuvugizi bashize amanga hanyuma ibyo basezeranyije abanyarwanda bakabasha kubigeraho ku kigero cya 70%.

Dr Frank Habineza yavuze ko Akarere ka Huye ari akarere akunda cyane kubera ko kamuhaye ubumenyi cyane ko yize muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye aho yigaga ariko akanakora akazi k’itangazamakuru.

Dr Frank Habineza yatangaje ko nyuma yo gusoza kwiga muri kaminuza iherereye muri aka karere yahise ahabwa akazi muri Goverinoma atagasabye ndetse akaba yaragize igitekerezo cyo gushinga ishyaka atari yasoza kwiga ariko agirwa inama yo kubanza gusoza amasomo.

Agaruka ku migabo n’imigambi y’ibyo ateganyiriza abaturage bo mu karere ka Huye kakaba akarere yakuyemo ubumenyi bwabaye umusingi wo kuba ashaka kuyobora igihugu, yavuze ko azateza imbere aka karere binyuze mu bucuruzi ndetse akagabanya imisoro kugira ngo ubucuruzi bwiyongere muri aka karere kiganjemo urubyiruko.

Dr Frank Habineza yavuze ko naramuka atowe azashyiraho uburyo buri munyeshuri azabasha kwiga amatego ku buryo umuntu azamenya itegeko rimugonga ndetse n’itegeko rimurengera. Ibi bizaca akarengane ndetse no kwica amategeko.

Dr Frank Habineza yagize ati “Ngarutse kuri uyu mujyi wacu , umujyi wa Kaminuza, impamvu nyigarukaho ni ukubera ko twasanze ariyo igize akarere ka Huye. Kaminuza idahari, umujyi wa Huye waba usa nk’aho udahari. Abanyeshuri barenga 10,000 ni isoko, barahaha ibiryo bikaboneka, abarimu baraza nabo bagahaha.”

Yakomeje agira ati “Ariko mu bintu twabonye bijyanye n’Abaganga.Nubwo ndimo mbavugira ndaza kubagarukaho ariko reka mbanze mpera kuri iki. Abaganga ni inshuti zanjye cyane barambwiye ngo abaganga dufite ikibazo. Amashuri twiga yose ntabwo tujya twigamo ibijyanye n’amategeko kandi dufite indahiro turahira. Ugasanga dukoze agakosa gatoya bakadufunga kubera twanditse nabi amazina y’abarwayi, cyangwa gukora akantu gato kubera ko tutazi iby’amategko tugafungwa.”

Asezeranya ko naramuka atowe azashyiraho isomo ryo kwigisha amategeko mu mashuri yose byumwihariko abiga ubuganga muri kaminuza kugira ngo buri muntu ajye amenya itegeko rimugenga ndetse n’itegeko rimurengera.

Dr Frank Habineza yongeye gusezeranya abaturage bo mu karere ka Huye ko naramuka atowe bazabasha kurya inshuro eshatu ku munsi ku buryo inzara abantu bavuga ko iba mu karere ka Huye izagenda nka nyomberi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND