FPR
RFL
Kigali

Mukura VS yakiriye Umunya-Ghana uheruka gukina 1/2 cya CAF Confederation Cup

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/06/2024 7:09
0


Ikipe ya Mukura VS yakiriye umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Ghana witwa Abdul Jalilu uheruka gukina imikino ya 1/2 cya CAF Confederation ari mu ikipe ye ya Dream FC avuyemo.



Ni umukinnyi ikipe ya Mukura VS yakiriye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu ku kibuga cy'indege i Kanombe.

Abdul Jalilu akigera mu Rwanda, yavuze ko yishimiye kujya gukina muri iyi kipe izwiho kwambara umuhondo n'umukara anavuga ko ari umutima we wamubwiye kujya kuyikinamo dore ko avuye mu ikipe ya Dream FC isanzwe ikina imikino Nyafurika ndetse ikaba yanaherukaga kubera muri 1/2.

Uyu mukinnyi ukina nka myugariro wo hagati (centre-back) yavutse taliki ya 10 Nyakanga muri 2000 avukira mu gihugu cya Ghana. Yatangiye gukina ruhago areye mu ikipe y'abato ya Dream FC maze aza kuzamurwa mu ikipe ya mbere muri 2017.

Umukino we wa mbere muri Dream FC y'abakuru yawukinnye taliki ya 28 z'ukwezi kwa 12 muri 2018 gusa icyo gihe batsinzwe na West African Football Academy ibitego 5-0.

Uyu mukinnyi yakomeje kwitwara neza no kugeza aho muri 2020 agizwe kapiteni w'iyi kipe. Abdul Jalilu yafashije Dream FC kugera muri 1/2 cya CAF Confederation Cup nyuma yo gusezerera Stade Malien muri 1/4, mu mukino ubanza bari bayitsinze ibitego 2-1 naho uwo kwishyura 1-1.

Muri 1/2 bahise basezerwa na Zamalek, aho mu mukino ubanza bari banganyije 0-0 naho mu mukino wo kwishyura ibatsinda ibitego 3-0.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi abanza gukorerwa isuzuma ry'ubuzima maze, akabona gusinya amasezerano y'imyaka 2 ari umukinnyi w'ikipe ya Mukura VS.


Abdul Jalilu yari asanzwe ari kapiteni mu ikipe ye ya Dream FC 

Abdul Jalilu ahaguruka ku kibuga cy'indege iwabo muri Ghana


Ubwo uyu mukinnyi yageraga mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND