FPR
RFL
Kigali

Copa America: Ubukaka bwa USA bwakozwe mu jisho na Panama, Uruguay yikomereza muri 1/4

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/06/2024 8:04
0


Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse kumvikana zishongora ko zamaze kugera muri kimwe cya Kane, kuri uyu wa Gatanu zatsinzwe na Panama, kandi bagifite umukino wa Uruguay mu itsinda.



Mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakomezaga imikino ya Copa America ya kabiri mu itsinda C. Umukino wabimburiye indi, wabereye kuri Mercedes-Benz Stadium, usifurwa na Ivan Barton ukomoka muri El Salvador, ni umukino wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Panama.

Muri uyu mukino, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiranye amashagaga akomeye cyane, ku munota wa Gatanu, zabonye igitego cya  Weston McKennie, gusa abasifuzi baracyanga kubera hari habayeho kurarira.

Ku munota wa 18 ibya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byajemo ibibazo, kubera ko Timothy Weah yahise abona ikarita itukura, nuko bagatangira gukina ari abakinnyi 10. Nyuma y'iminota ine Timothy Weah yabonye ikarita itukura, Folarin Balogun yatsindiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika igitego cya mbere, nuko batangira kwizera ko bashobora kubona intsinzi batuzuye.

Ibyishyimo bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byamaze iminota ine gusa, kubera ko ku munota wa 26, César Blackman wa Panama yahise yishyura igitego, cyanatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Mu gice cya kabiri, Panama yaje ifite imbaraga zidasanzwe, nuko ku munota wa 83 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na José Fajardo. Ibyishyimo bya Panama, byakurikiwe n'agahinda k'ikarita itukura yahise ihabwa Adalberto Carrasquilla ku munota wa 89.

Nubwo Panama yahawe umutuku umukino ugiye kurangira, yagumye kwihagararaho, nuko umukino urangira Panama ibonye intsinzi y'ibitego bibiri kuri kimwe cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Ubwoshongozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwakozwe mu jisho na Panama 


Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatsinzwe na Panama ibitego bibiri kuri kimwe 

Mu minsi ishyize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse kumvikana zishongora ko zamaze kugera muri kimwe cya Kane, gusa gutsindwa uyu mukino, byayongereye akazi, kubera ko inarebye nabi yasezererwa, kubera ko umukino wa nyuma mu itsinda izahura na Uruguay yakwitwara nabi naho Panama ikitwara neza ku mukino wa Bolivia, USA ishobora gusigara.

 Undi mukino wabaye mu itsinda C, ikipe y'igihugu ya Uruguay yatsinze Bolivia ibitego bitanu ku busa. Ni umukino wabereye kuri MetLife Stadium, New Jersey, usifurwa na Juan Benitez.

Uruguay ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe,ku munota wa Munani yahise ifungura amazamu ku gitego cya Facundo Pellistri, ku munota wa 21 yatsinze igitego cya kabiri cya Darwin Núñez. Igice cya mbere cyarangiye ari igitego bibiri bya Uruguay ku busa bwa Bolivia.

Abanya-Bolivia bari barangajwe imbere n'umutoza wabo Antônio Carlos Zago, bagiye kuruhuka bakubita agatoki ku kandi, biga uburyo baza kwishyura Uruguay mu gice cya kabiri, cyane ko bari bazi neza ko gutsindwa umukino bari gusezererwa Burundu.

Ibyo gukubita agatoki ku kandi bya Bolivia, byarangiriye mu rwambariro, kuko ubwo amakipe yagarukaga mu gice cya kabiri, ku munota wa 77 Uruguay yatsinze igitego cya Gatatu cya Maximiliano Araújo.

Nyuma yo kubona igitego cya Gatatu, Uruguay yahise iryoherwa no gukina neza, nuko ku munota wa 81 Federico Valverde atsinda igitego cya Kane, naho Rodrigo Bentancur atsinda icya Gatanu ku munota wa 89.


Uruguay yatsinze Bolivia ibitego bitanu ku busa 


Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Uruguay, byatumye iyobora itsinda C n'amanota atandatu, ubu yo yamaze kugera muri kimwe cya Kane, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni iza kabiri n'amanota atatu, Panama ni iya gatatu nayo ifite amanota atatu, naho Bolivia yo ni iya nyuma nta nota na rimwe ifite.

Imikino ya kabiri mu itsinda D, izasozwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho ikipe y'igihugu ya Colombia izakina na Costa Rica naho Brazil ikine na Paraguay.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND