FPR
RFL
Kigali

Agezweho: Liverpool yongereye Anthony Goldon mu bakinnyi yifuza, Man United isubira kwa Everton

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/07/2024 10:02
0


Liverpool Irifuza Anthony Goldon wa Newcastle United, naho Manchester United yongeye kugaragaza imbaraga zo gushaka Jarrad Branthwaite wa Everton.



Amakuru agezweho mu mikino ku mugabane w'iburayi by'umwihariko ku isoko ry'igura n'igurisha tuyahereye mu Kinyamakuru Telegraph cyatangaje ko Liverpool yatangiye gutekereza uburyo yakwegukana Anthony Goldon wa Newcastle United w'imyaka 23 y'amavuko, gusa Newcastle yo ntabwo yiteguye kurekura uyu mukinnyi.

Inkuru ya Anthony Goldon na Liverpool yanagarutsweho n'ikinyamakuru Teamtalk, cyatangaje ko uyu mukinnyi ari mu bo Liverpool igiye guhigisha uruhindu muri iyi mpeshyi.

Telegraaf yo mu Budage, yatangaje ko Manchester United yatangiye kuganira na myugariro wa Bayern Munich Matthijs de Ligt, bimwe mu byo baganiriye harimo ko uyu mukinnyi azasinya amasezerano y'imyaka itanu naramuka yumvikanye neza na Manchester United.

Sky Sports yagarutse kuri Manchester United, ivuga ko yongeye gusubira muri Everton ishaka myugariro Jarrad Branthwaite. Bwa mbere, Everton yateye utwatsi miliyoni 35£ Manchester United yari yagaragaje ko ishaka kugura uyu mukinnyi.

Star yavuze ko Umunya Cote Divoire ukinira Galatasaray muri Turkey, Wilfred Zaha, ashaka kugaruka mu makipe yo mu Bwongereza. Ayo makipe amwifuza ni Crystal Palace yahoze akinira, Wolves na West Ham United.

Sky Sports kandi yatangaje ko amakipe yo muri Saudi Arabia, akomeje kwifuza rutahizamu wa Newcastle United na Paraguay, Miguel Almiron.

Dail Mail yanditse ko Arsenal ishaka kugura burundu umuzamu ukomoka muri Esipanye David Raya. Uyu muzamu, amaze umwaka akinira Arsenal, gusa yari intizanyo ya Brentford.

Caliciomercato yo mu Butaliyani yavuze ko Liverpool na AC Milan zishaka umufaransa w'imyaka 29 y'amavuko, Adrien Rabiot, ukinira Juventus de Toure.

Teamtalk yavuze ko FC Sevilla yo muri Esipanye, ishaka kuganira na Arsenal, uburyo yaba iyitije umusore ukomoka mu Bubiligi, Albert Sambi Lokonga.

Football Insider yatangaje ko Newcastle United ishaka kugumana rutahizamu ukomoka muri Suwede Alexander Isak, bityo amakipe amwifuza ariyo Arsenal na Chelsea, bikaba bigoranye kugira ngo zizegukane uyu mukinnyi.


Liverpool yatangiye kwifuza Anthony Goldon wa Newcastle United 


Manchester United yongeye kubura umutwe ishaka Jarrad Branthwaite wa Everton 


Chelsea irifuza Alexander Isak wa Newcastle United 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND