FPR
RFL
Kigali

Lionel Messi yagarutse mu myitozo, yitegura urugamba rwa kimwe cya Kane muri Copa America

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/07/2024 10:55
0


Lionel Messi utaragaragaye mu mukino wa gatatu mu matsinda ya Copa America kubera imvune, yasubukuye imyitozo, yitegura imikino ya kimwe cya Kane.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ku isaha yo mu Rwanda, Kapiteni wa Argentina Lionel Messi yongeye kugaragara mu myitozo, ubwo ikipe y'igihugu ya Argentina yiteguraga imikino ya kimwe cya Kane, ubwo izakina na Ecuador.

Mu mikino y'amatsinda, Messi yakinnye umukino wa Canada na Chile, gusa umukino wa Chile yawurangije yavunitse, ibyatumye atagaragara mu mukino Argentina yatsinzemo Peru ku cyumweru.

Ishyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Argentina, ryatangaje ko kuba Messi yarasibye umukino wa Peru, byatumye aruhuka neza anakira imvune yari yakuye mu mukino wa Chile.

Argentina irangajwe imbere na Lionel Messi, ku wa Kane ni bwo zizamanuka mu kibuga na Ecuador ya Moises Caicedo mu mikino ya kimwe cya Kane muri Copa America 2024.


Lionel Messi yagarutse mu myitozo yitegura umukino wa kimwe cya kane muri Copa America 2024 



Messi yagarutse mu bihe byiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND