Mugabo Bob Emmanuel ni umugabo w’abana batatu ufite ubumuga bwo kutumva bwatewe n’umupira w’amaguru yatewe mu irugu ubwo yari afite imyaka 7 y’amavuko. Yamenye ko yagize ubumuga hashize igihe, nabwo abimenya ari mu ishuri mu Kizamini, mwalimu akavuga ariko ntabashe kumwumva.
Kuva icyo gihe yatangiye kugerageza kwiga no kujya mu mashuri
amufasha, ndetse ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’iterambere
rw’u Rwanda. Muri iki gihe, ari mu bakandida bari guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga
Amategeko nk’uhagarariye abafite ubumuga.
Ni umuvandimwe w’umuhanzi Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom
Close. Bob Emmanuel yabonye izuba ku wa 28 Ukwakira 1982, avuka kuri Lt.Col.
Edward Karangwa na Sgt. Faith Dukuze.
Afite Impanyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye
n’icungamari n'icungamutungo (Accounting & Finance), n’impamyabumenyi y'icyiciro
cya gatatu cya kaminuza mu byerekeye amabanki mpuzamahanga.
Afite uburambe acyesha ibigo bikomeye yagiye akoramo, hagati
ya 2009-2024 yakoze muri Zigama CSS nk’umucungamali Mukuru, ndetse yahagarariye
abafite ubumuga mu nzego zitandukanye; nko mu 2017-2022 yabaye umujyanama mu
muryango nyarwanda w’Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Hagati ya 2019-2024 yabaye Umuyobozi ushinzwe Imali mu nama
nyobozi ya UPHLS ni mu gihe hagati ya 2021-2026 yabaye Komiseri ushinzwe ubukungu
mu nama y'igihugu y'Abantu bafite ubumuga mu mugi wa Kigali.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Mugabo Bob
Emmanuel yavuze ko imirimo yakoze ijyanye no guteza imbere abafite ubumuga
n’ubushake yiyumvamo mu kugira uruhare muri Politiki biri mu byatumye atekereza
kugerageza amahirwe yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ati “Ni ukubera inshingano nahawe mu myaka itambutse. Ariko
urabona n'imbogamizi zikirimo nibyo byanteye guhaguruka nkaba ndi mu bahatanira
kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.”
Yagize uruhare mu kuvugurura ibigonderabuzima 27 ku buryo
byorohereza abafite ubumuga kubigana, yagize uruhare kandi mu guhugura abagera
kuri 803 bakora mu bijyanye n'ubuzima ndetse bahabwa n'imfashanyigisho z'ibanze
ku rurimi rw'amarenga.
Mugabo Bob Emmanuel kandi yagize uruhare mu gutanga
insimburangiringo n'inyunganirangingo zirenga 1541, kandi 'byose biri mu rwego
rwo rushimishije.'
Akomeza ati "Mu by'ukuri iyo urebye ibibazo bihari
njyewe ndifuza kwita ku ngamba n'amategeko, haracyari amategeko amwe namwe
adaha ubwisanzure abafite ubumuga."
Yavuze ko naramuka yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko azagira
uruhare mu bijyanye no kuvugurura amategeko ku buryo abafite ubumuga bwo kutumva
nabo bazemererwa gutwara imodoka.
Ni ingingo avuga ko akomeyeho ashingiye ku kuba mu bihugu byo
mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba(EAC) abafite ubumuga bemerewe gutwara
imodoka.
Ati "Nitwe tugomba guhagaruka tugahanira uburenganzira
bwacu, kuko ubuvugizi bwarakozwe kandi biratanga icyizere. Mu minsi yashize nasuye
abategura uyu mushinga w’itegeko, bambwira ko bigeze hafi.”
Akomeza ati "Nindamuka ngize amahirwe bagenzi banjye bakangirira
icyizere bakantorera kujya mu Nteko Ishinga Amategeko nzaharanira y'uko iri
tegeko ritubuza amahirwe yo gutwara imodoka rihinduka, kubera ko no mu bihugu
duturanye by'Afurika y'Iburasirazuba ayo mategeko arahari abemerera gutwara
imodoka bisanzuye [...]"
Mu migabo n'imigambi ye kandi harimo kwita ku mibereho myiza
y'abantu bafite ubumuga, gukomeza kuvugurura ibigo nderabuzima mu buryo
budaheza, gutsura umubano n'ibindi bihugu mu bantu bafite ubumuga, gukangurira
abantu bafite ubumuga kuyoboka serivizi z'imari no kwizigamira, guteza imbere imikino
y'abantu bafite ubumuga ndetse no gufasha abafite ubumuga kugira uruhare mu
cyerekezo 2035-2050.
Yagize ubumuga afite
imyaka 7 y'amavuko
Mugabo Bob Emmanuel asobanura ko umunsi bamushota umupira mu
irugu wabaye urwibutso rubi kuri we, kuko icyo gihe yari anyuze iruhande rw'aho
bakiniraga umupira, atungurwa no kumva ikintu kimwikubise mu irugu yikubita
hasi.
Ni umunsi avuga ko udafite igisobanuro kuri we, ariko kandi
ntiyacitse intege kuko yagiye agerageza amahirwe anyuranye atangwa n'ubu buzima
yagiye abona.
Avuga ko kuri uriya munsi yagerageje kujya kwa muganga,
ndetse bamuhaye utwuma tumufasha kumva neza ariko byaranze.
Ati "Icyo gihe rero nashoboye kujya kwa muganga ariko
ugasanga ikibazo imitsi iyobora mu matwi yose yarasobanye. None n'ibyuma bampaye
nta kintu byashoboye kumfasha, kuva ubwo kugeza ubu. Amahirwe mfite nkoresha ni
impano Imana yampaye yo kureba ku munwa nkamenya icyo umuntu avuze, nshobora ku
gusubiza, kubera ko njyewe nashoboye kugumana ijwi ryanjye."
Yavuze ko kubasha kwiga akagera ku cyiciro cya 'Masters'
byaturutse mu kuba yarakuriye mu muryango w'ababyeyi bumva neza akamaro ko
kwiga, ndetse abavandimwe be bamubahaye hafi.
Uyu mugabo yabaye igihe kinini muri Uganda n'ahandi. Avuga ko
muri biriya bihugu ntibafataga neza abafite ubumuga, kuko hari amazina abatesha
agaciro bamwitaga, ariko ntibyamubujije kugerageza gusinzira inzozi ze.
Tom Close,
umuvandimwe udasanzwe kuri we!
Mugabo Bob Emmanuel avuga ko Tom Close ari muto kuri we-Bivuze
ko niwe Mukuru. Yasobanuye uyu munyamuziki nk'umuvandimwe udasanzwe mu rugendo
rwe rw'umuziki kuko bahuriye kuri byinshi.
Yavuze ko kubera kumenyerana na Tom Close iyo baganira
ntibimusaba ko akoresha ururimi rw'amarenga. Ati "Tom Close yakuze ari nk'umujyanama
wanjye, urabona ko njyewe nakuze ndi umuntu ufite ubumuga bwo kutumva ndi wa
muntu ushobora gucika intege, ariko Tom Close niwe wambereye urufatiro rwiza,
anshyigikira mu iterambere ryanjye nagezeho uyu munsi.
Bob Mugabo avuga ko mu mabyiruka ye, yagerageje kujya mu
gisirikare ariko bitewe n'ikibazo cy'ubumuga bwo kutumva, ubuyobozi bwa Gisirikare
bwahisemo kumufasha kwiga andi masomo, ndetse asoje ahabwa akazi muri Banki ya
Gisirikare (Zigama CSS). Ariko kandi ku bw'amahirwe 'dufite hari abandi bo mu
muryango bari mu gisirikare'.
Mugabo Bob Emmanuel ari mu bakandida bahatanira kwinjira mu
Nteko Ishinga Amategeko nk’uhagarariye abafite ubumuga
Mugabo yavuze nagira amahirwe agatsindira kwinjira mu Nteko
azakora ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutumva bakemererwa gutwara imodoka
Emerusenge Gisele [Uri Ibumoso] wafashije Mugabo Bob Emmanuel mu rurimi rw’amarenga
kugirango abashe kuvuga birambuye imigabo n’imigambi ye ashyize imbere
Mugabo Bob Emmanuel yatangaje ko Tom Close yamubereye
urufatiro rw’ubuzima agezeho
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MUGABO BOB EMMANUEL
TANGA IGITECYEREZO