FPR
RFL
Kigali

Imigabo n’imigambi ya Mugabo Bob, Mukuru wa Tom Close uhataniye kuba Umudepite-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/06/2024 0:08
0


Mugabo Bob Emmanuel ni umugabo w’abana batatu ufite ubumuga bwo kutumva bwatewe n’umupira w’amaguru yatewe mu irugu ubwo yari afite imyaka 7 y’amavuko. Yamenye ko yagize ubumuga hashize igihe, nabwo abimenya ari mu ishuri mu Kizamini, mwalimu akavuga ariko ntabashe kumwumva.



Kuva icyo gihe yatangiye kugerageza kwiga no kujya mu mashuri amufasha, ndetse ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’iterambere rw’u Rwanda. Muri iki gihe, ari mu bakandida bari guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uhagarariye abafite ubumuga.

Ni umuvandimwe w’umuhanzi Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom Close. Bob Emmanuel yabonye izuba ku wa 28 Ukwakira 1982, avuka kuri Lt.Col. Edward Karangwa na Sgt. Faith Dukuze.

Afite Impanyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’icungamari n'icungamutungo (Accounting & Finance), n’impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu byerekeye amabanki mpuzamahanga.

Afite uburambe acyesha ibigo bikomeye yagiye akoramo, hagati ya 2009-2024 yakoze muri Zigama CSS nk’umucungamali Mukuru, ndetse yahagarariye abafite ubumuga mu nzego zitandukanye; nko mu 2017-2022 yabaye umujyanama mu muryango nyarwanda w’Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Hagati ya 2019-2024 yabaye Umuyobozi ushinzwe Imali mu nama nyobozi ya UPHLS ni mu gihe hagati ya 2021-2026 yabaye Komiseri ushinzwe ubukungu mu nama y'igihugu y'Abantu bafite ubumuga mu mugi wa Kigali.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Mugabo Bob Emmanuel yavuze ko imirimo yakoze ijyanye no guteza imbere abafite ubumuga n’ubushake yiyumvamo mu kugira uruhare muri Politiki biri mu byatumye atekereza kugerageza amahirwe yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Ni ukubera inshingano nahawe mu myaka itambutse. Ariko urabona n'imbogamizi zikirimo nibyo byanteye guhaguruka nkaba ndi mu bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.”

Yagize uruhare mu kuvugurura ibigonderabuzima 27 ku buryo byorohereza abafite ubumuga kubigana, yagize uruhare kandi mu guhugura abagera kuri 803 bakora mu bijyanye n'ubuzima ndetse bahabwa n'imfashanyigisho z'ibanze ku rurimi rw'amarenga.

Mugabo Bob Emmanuel kandi yagize uruhare mu gutanga insimburangiringo n'inyunganirangingo zirenga 1541, kandi 'byose biri mu rwego rwo rushimishije.'

Akomeza ati "Mu by'ukuri iyo urebye ibibazo bihari njyewe ndifuza kwita ku ngamba n'amategeko, haracyari amategeko amwe namwe adaha ubwisanzure abafite ubumuga."

Yavuze ko naramuka yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko azagira uruhare mu bijyanye no kuvugurura amategeko ku buryo abafite ubumuga bwo kutumva nabo bazemererwa gutwara imodoka.

Ni ingingo avuga ko akomeyeho ashingiye ku kuba mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba(EAC) abafite ubumuga bemerewe gutwara imodoka.

Ati "Nitwe tugomba guhagaruka tugahanira uburenganzira bwacu, kuko ubuvugizi bwarakozwe kandi biratanga icyizere. Mu minsi yashize nasuye abategura uyu mushinga w’itegeko, bambwira ko bigeze hafi.”

Akomeza ati "Nindamuka ngize amahirwe bagenzi banjye bakangirira icyizere bakantorera kujya mu Nteko Ishinga Amategeko nzaharanira y'uko iri tegeko ritubuza amahirwe yo gutwara imodoka rihinduka, kubera ko no mu bihugu duturanye by'Afurika y'Iburasirazuba ayo mategeko arahari abemerera gutwara imodoka bisanzuye [...]"

Mu migabo n'imigambi ye kandi harimo kwita ku mibereho myiza y'abantu bafite ubumuga, gukomeza kuvugurura ibigo nderabuzima mu buryo budaheza, gutsura umubano n'ibindi bihugu mu bantu bafite ubumuga, gukangurira abantu bafite ubumuga kuyoboka serivizi z'imari no kwizigamira, guteza imbere imikino y'abantu bafite ubumuga ndetse no gufasha abafite ubumuga kugira uruhare mu cyerekezo 2035-2050.

Yagize ubumuga afite imyaka 7 y'amavuko

Mugabo Bob Emmanuel asobanura ko umunsi bamushota umupira mu irugu wabaye urwibutso rubi kuri we, kuko icyo gihe yari anyuze iruhande rw'aho bakiniraga umupira, atungurwa no kumva ikintu kimwikubise mu irugu yikubita hasi.

Ni umunsi avuga ko udafite igisobanuro kuri we, ariko kandi ntiyacitse intege kuko yagiye agerageza amahirwe anyuranye atangwa n'ubu buzima yagiye abona.

Avuga ko kuri uriya munsi yagerageje kujya kwa muganga, ndetse bamuhaye utwuma tumufasha kumva neza ariko byaranze.

Ati "Icyo gihe rero nashoboye kujya kwa muganga ariko ugasanga ikibazo imitsi iyobora mu matwi yose yarasobanye. None n'ibyuma bampaye nta kintu byashoboye kumfasha, kuva ubwo kugeza ubu. Amahirwe mfite nkoresha ni impano Imana yampaye yo kureba ku munwa nkamenya icyo umuntu avuze, nshobora ku gusubiza, kubera ko njyewe nashoboye kugumana ijwi ryanjye."

Yavuze ko kubasha kwiga akagera ku cyiciro cya 'Masters' byaturutse mu kuba yarakuriye mu muryango w'ababyeyi bumva neza akamaro ko kwiga, ndetse abavandimwe be bamubahaye hafi.

Uyu mugabo yabaye igihe kinini muri Uganda n'ahandi. Avuga ko muri biriya bihugu ntibafataga neza abafite ubumuga, kuko hari amazina abatesha agaciro bamwitaga, ariko ntibyamubujije kugerageza gusinzira inzozi ze.

Tom Close, umuvandimwe udasanzwe kuri we!

Mugabo Bob Emmanuel avuga ko Tom Close ari muto kuri we-Bivuze ko niwe Mukuru. Yasobanuye uyu munyamuziki nk'umuvandimwe udasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki kuko bahuriye kuri byinshi.

Yavuze ko kubera kumenyerana na Tom Close iyo baganira ntibimusaba ko akoresha ururimi rw'amarenga. Ati "Tom Close yakuze ari nk'umujyanama wanjye, urabona ko njyewe nakuze ndi umuntu ufite ubumuga bwo kutumva ndi wa muntu ushobora gucika intege, ariko Tom Close niwe wambereye urufatiro rwiza, anshyigikira mu iterambere ryanjye nagezeho uyu munsi.

Bob Mugabo avuga ko mu mabyiruka ye, yagerageje kujya mu gisirikare ariko bitewe n'ikibazo cy'ubumuga bwo kutumva, ubuyobozi bwa Gisirikare bwahisemo kumufasha kwiga andi masomo, ndetse asoje ahabwa akazi muri Banki ya Gisirikare (Zigama CSS). Ariko kandi ku bw'amahirwe 'dufite hari abandi bo mu muryango bari mu gisirikare'.

Mugabo Bob Emmanuel ari mu bakandida bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uhagarariye abafite ubumuga
Mugabo yavuze nagira amahirwe agatsindira kwinjira mu Nteko azakora ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutumva bakemererwa gutwara imodoka
Emerusenge Gisele [Uri Ibumoso] wafashije Mugabo Bob Emmanuel mu rurimi rw’amarenga kugirango abashe kuvuga birambuye imigabo n’imigambi ye ashyize imbere

Mugabo Bob Emmanuel yatangaje ko Tom Close yamubereye urufatiro rw’ubuzima agezeho

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MUGABO BOB EMMANUEL

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND