FPR
RFL
Kigali

Turi Intare tuyobowe n'Intare - Ngabo wa Mugabo mu ndirimbo yahimbiye Perezida Kagame-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:30/06/2024 0:27
0


Ngaboyimanzi Alexis, ukoresha izina ry'ubuhanzi rya Ngabo wa Mugabo, yisunze imbwirwaruhame ya Perezida Kagame akuramo indirimbo yengetse.



Kuwa Kabiri tariki 25 Kamena 2024 ni bwo Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge. Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko ari intare ndetse bakaba bayobowe n'intare.

Iyi mbwirwaruhame ye yishimiwe na benshi by'umwihariko Ngabo wa Mugabo kuko yahise agambirira gukora indirimbo muri izi mpanuro z'Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida.

Ngabo wa Mugabo yatangiye kuririmba akiri muto muri Korali y'abana i Gisenyi ariko ubu aririmba muri Injiri Bora choir EPR Karugira. 

Ati "Indirimbo igiye hanze iri official ni iyingiyi "Tuyobowe n'Intare" ubundi nkora cover za Gospel, mfite gahunda yo gusohora indirimbo ya Gospel nyuma y'iyi yitwa "Imbabazi".

Ati "Nayikoze kuwa Kane isohoka kuwa Gatanu, inganzo yayo yaje Nyakubahwa Perezida Kagame ubwo yari ageze Nyarugenge akatubwira uburyo turi intare tuyobowe n'Intare, ubutumwa nshaka gutanga 'tube Intare muri byose kandi tuyoborwe n'intare".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Ngabo wa Mugabo yavuze ko yahimbiye indirimbo Perezida Kagame kuko "Niwe mbona ubereye u Rwanda yadukuye ahabi kandi aracyakora ibyiza byinshi".

Mu busanzwe, Ngabo ni rwiyemezamirimo ucuruza telefone mu mujyi wa Kigali. Yize "History, Economic and Literature". Avuga ko arota kuba umuntu ukomeye kandi ukomeza n'abandi. Ati "Nifuza kugera ku iterambere. Ngahesha ishema igihugu cyanjye".

Ubwo yiyamamarizaga i Nyarugenge, Perezida Kagame yasabye Abanyamujyi kuba Intare, abibutsa ko Intare zibyara intare. Ati “Ariko twe twarabirenze FPR n’abanyarwanda twagize Ingabo z’Intare ziyobowe n’Intare, nsobanuye neza ibyo nabanje kuvuga ku rugero rwa mbere Ingabo z’Intare n’ubundi nizo zijya ku rugamba kurwana nk’Intare."

Yavuze ko bigoye cyane gutsinda urugamba mu gihe uyobowe n'Intama, kandi wowe uri intare. Ati "Rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w’Intama kandi iyo uri Intare ukagira Ingabo z’Intama nta rugamba watsinda, ndahera kuri ibyo mbashimira mwese Abanyarwanda uruhare rwanyu mu rugamba twarwanye”.

Yavuze ko u Rwanda ruba rwarasibwe ku ikarita y'isi iyo hataboneka abiyemeza kurwana urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati "Ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize, birimo ya mateka yose batubwiye;

Urugamba twarwanye rwari rukomeye koko ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga. Urumva mbyombi biri hamwe?. Ubundi uru Rwanda ntabwo rwari rukwiye kuba ruriho bitewe nuko rwatereranywe rukanateranirwaho iteka bigahora ari induru ku Rwanda”.

Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda bakomeje kunga Ubumwe, nawe avuga ko atigeze ahinduka. Ati: “Nk’uko mutahindutse mukiri ba bandi muri Intare, ntabwo ndahinduka nanjye, ikiza cyabyo rero Intare zibyara Intare, ubu dufite Intare ntoya zibyiruka, abakobwa n’abahungu muzakomeze ntituzahindure isura;

Ntituzahindure umuco, Intare ikomeza kuba ari Intare, mwebwe batoya rero mugomba gukomeza kurwana urugamba. Urugamba izo Ntare zirwana rukubiyemo byinshi ni urugamba rwa Politiki, rw’Ubukungu, rw’Ubumwe, n’Iterambere ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye”.

REBA INDIRIMBO "TUYOBOWE N'INTARE" YA NGABO WA MUGABO



Ngabo wa Mugabo yateguje indirimbo nshya nyinshi 


Perezida Kagame ubwo yiyamamarizaga i Nyarugenge yavuze ko Abanyarwanda ari Intare ziyobowe n'Intare






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND