Hashize iminsi mu gihugu cya Kenya humvikana imyigaragambyo yari ishyigikiwe na bamwe mu byamamare byaho, yamagana itegeko rigamije gushyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa bimwe na bimwe.
Nyuma y’iminsi bigaragara
ko iri tegeko ryateje impagarara n’imyigarambyo ikomeye muri Kenya, Perezida w’iki
gihugu, William Ruto yisubiyeho avuga ko abaturage bagaragaje neza ko
badashyigikiye gahunda yo gushyiraho imisoro mishya no kongera iyari isanzweho.
Perezida William Ruto
yisubiyeho nyuma y’umunsi umwe gusa abaturage bagera kuri 23 biciwe mu
myigaragambyo karundura yasize inakongeje igice k’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko
y’iki gihugu.
Mu ijambo rye, yatangaje
ko iri tegeko babaye barihagaritse, atangaza ko hagiye gufatwa ingamba zo
kugabanya amafaranga akoreshwa na leta mu bikorwa bitandukanye.
Nyuma y’uko mu gihugu
habaye imidugararo, amaraso menshi akameneka, Perezida Ruto wa Kenya yavuze ko
ibyabaye byahungabanije amahoro y’igihugu, atangaza ko bagiye gukora ibishoboka
byose ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.
Abahanzi bo muri Kenya
barimo, Bien Aime, Otile Brown, Bahati , Khaligraph Jones, n’abandi ni bamwe mu
bari kwigaragambya bamagana Itegeko rishya rigenga imari by’umwihariko ingingo
yaryo yongera igipimo cy’imisoro.
Iyi myigaragambyo
yateguwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga yatangiye tariki ya 18 Kamena, ubwo
guverinoma yateganyaga kugeza uyu mushinga mu Nteko Ishinga Amategeko abaturage
babyamaganiye kure bavuga ko ibi byazamura ikiguzi cy’ubuzima bwabo kandi
basanzwe bagowe n’imibereho.
Perezida Ruto watowe mu
2022 agasezeranya abaturage kugabanya ruswa, guteza imbere ubukungu bwari burimo
kujya habi no gufasha abakene, ubu yugarijwe n'ubwigomeke butari bwarigeze
bubaho mbere bwo kwamagana umushinga w'itegeko rye avuga ko ari igice
cy'ingenzi cyane cya gahunda ye yo kubaka igihugu.
TANGA IGITECYEREZO